Abantu 139 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato hafi ya Djibouti

Text size

Abantu 139 barapfuye abandi benshi baburirwa irengero mu mpanuka y’ubwato bwarohamye hafi y’inkombe ya Djibouti nk’uko bitangazwa n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe abimukira (IOM).

IOM ivuga ko ubu bwato bwavaga muri Djibouti ku cyambu cy’umujyi wa Obock bwerekeza muri Yemen burimo abantu 305 mu ijoro ryo ku wa Kane w’icyumweru gishize. Mu bantu bari muri ubwo bwato, 82 baratabawe mu gihe abapfuye harimo n’abana 15.

Umuyobozi mukuru wa IOM muri Djibouti, Alexandre Coisac, yavuze ko ibyabaye bibabaje ndetse bikibutsa ibyago abimukira bajya gushaka ubuzima mu bindi bihugu bahura na byo nk’uko BBC yabitangaje.

Amakuru ya IOM avuga ko buri mwaka, abimukira babarirwa mu bihumbi byinshi bava mu karere ko mu Ihembe ry’Afurika bagakora urugendo rurimo ingorane bayja gushaka akazi n’umutekano mu Kigobe cy’Abarabu.

Umubare wari watangajwe w’abapfuye wari 109, uza kwiyongera ku Cyumweru cy’ejo hashize nyuma y’uko habonetse indi mibiri 30.

Abakora ubutabazi ba IOM bari kwakira abimukira hafi y’i Guhere ku cyambu cyo hafi y’umujyi wa Obock ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Ifoto: IOM

Ibitekerezo