Abantu batandatu bapfuye, abandi 107 baratabarwa nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abagenzi burohamye mu Nyanja ya Java muri Indonesia, mu gihe abandi 130 bataraboneka.
Abayobozi bavuze ko ubwato Virgo Transport 8 bwabuze itumanaho ubwo bwari buhuye n’ikirere kibi mu rugendo rwavaga i Surabaya bwerekeza mu Mujyi wa Banjarmasin, mu Ntara ya Kalimantan y’Amajyepfo.
Ubwo bwato bwaherukaga gutanga amakuru bugeze nko ku bilometero 150 mu majyepfo ya Banjarmasin, ahagana saa munani z’ijoro zo ku Cyumweru ku isaha ya ho.
Ibikorwa byo gushakisha no gutabara byahise bitangira, aho hifashishijwe amato ndetse na kajugujugu. Abantu bagera kuri 280 barimo inzego zitandukanye boherejwe muri ibyo bikorwa. Amato yose ari muri icyo gice cy’Inyanja ya Java na yo yasabwe gutanga amakuru mu gihe yabona abagenzi cyangwa ibimenyetso byabafasha kubageraho.
Virgo Transport 8 yari itwaye abantu 243, barimo abagenzi 213 n’abakozi b’ubwato 30. Ubu bwato bufite uburebure bwa metero 119.
Amakuru aturuka ku mbuga zikurikirana ingendo zo mu mazi agaragaza ko bwahagurutse i Surabaya saa 10:33 zo ku wa Gatandatu, bukaba bwari buteganyijwe kugera i Banjarmasin saa 14:00 zo ku Cyumweru. Abayobozi bavuga ko ubutumwa bwa mbere bwo gutabaza bwakiriwe saa 04:10.
Hashyizweho itsinda rihuriweho n’Urwego rwa Indonesia rushinzwe gushakisha no gutabara, Ingabo zirwanira mu mazi, Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi n’izindi nzego kugira ngo ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero byihutishwe.
Mu miryango itegereje amakuru y’aba bo harimo uwa Rusmilawati, utuye i Banjarmasin, wavuze ko afite bene wa bo umunani bari muri ubwo bwato. Bari bavuye gusura imva z’intiti zitandukanye z’Abayisilamu muri Java.
Rusmilawati yavuze ko bwa nyuma umuryango wabo wabonye amakuru y’umwe muri bo binyuze ku butumwa yashyize kuri WhatsApp, agaragaza ko imiraba yari ikomeye cyane kandi urugendo ruteye ubwoba.
Ku rundi ruhande, umugore witwa Misnah yarijijwe n’ibyishimo nyuma yo kumenya ko umugabo we Ahmad Supandi, wari muri ubwo bwato, yarokotse. Ahmad, usanzwe ari umushoferi utwara imizigo, yatabawe n’ubwato MV Haida.
Indonesia igizwe n’ibirwa birenga 17,000, bigatuma amato n’ubwato bitwara abagenzi bikoreshwa cyane mu ngendo. Icyakora, impanuka zo mu mazi zikunze kuhaba. Imibare ya leta igaragaza ko hagati ya 2020 na 2026 habaye impanuka z’amato 111.
Muri Nyakanga, ubwato KM Nurul Salsa bwarohamye mu mazi yo mu burengerazuba bw’Ikirwa cya Polassi muri Sulawesi y’Amajyepfo. Abantu 58 bararokotse, batatu basangwa bapfuye, mu gihe abandi 14 bakomeje kuburirwa irengero.

Ibitekerezo