Abanyarwanda 1.252 bari mu bantu batowe muri gahunda ya Diversity Visa 2026 (DV-2026), izwi cyane nka Green Card Lottery, ibaha amahirwe yo gukomeza inzira ishobora kubageza ku gutura no gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni umubare ushyira u Rwanda mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bifite abantu benshi batowe muri iyi gahunda. Icyakora, gutorwa ntibisobanuye ko umuntu yahise ahabwa Green Card cyangwa visa imujyana muri Amerika.
Amakuru ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaragaza ko abatoranyijwe bagomba gukomeza inzira yo gusaba visa no kugaragaza ko bujuje ibisabwa mbere y’uko bashobora kwemererwa kwimukira muri Amerika.

U Rwanda mu bihugu byagize abatowe benshi mu karere
Mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, Kenya ifite abantu 3.949, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikagira 2.210, u Burundi bukagira 1.616, Somalia 1.554, Uganda 1.513, mu gihe u Rwanda rufite 1.252.
Tanzania ifite 404 naho Sudani y’Epfo ikagira 72.
Muri rusange, abantu miliyoni 20,8 bari bafite entries zujuje ibisabwa muri DV-2026.
Abantu 129.516, habarirwamo abatoranyijwe ubwabo, abo bashakanye ndetse n’abana babo, ni bo banditswe nk’abashobora gukomeza inzira ijyanye no gusaba visa.
Iyi mibare igaragaza uburyo amahirwe yo gutorwa aba ahatanirwa n’abantu benshi cyane hirya no hino ku Isi.
Gutorwa muri Green Card ntibihita bivuze kujya muri Amerika
Kimwe mu bintu by’ingenzi Abanyarwanda batowe muri DV-2026 bakwiye kumenya ni uko gutorwa ari intambwe ya mbere, atari icyemezo cya nyuma cyo guhabwa visa.
Nyuma yo gutorwa, umuntu agomba gukomeza inzira yo gusaba immigrant visa, gutanga amakuru n’ibyangombwa bisabwa no kunyura mu zindi ntambwe ziteganywa n’amategeko ya Amerika.
Kuba waratoranyijwe rero biguha amahirwe yo gukomeza iyo nzira, ariko ntibiguha garanti y’uko uzahabwa visa.
Amerika itoranya abantu benshi kurusha umubare wa visa zishobora gutangwa, kuko hari abashobora kutuzuza ibisabwa cyangwa ntibabashe kurangiza inzira mu gihe cyagenwe.
DV-2026 iri mu bihe bidasanzwe
Abatoranyijwe muri DV-2026 kandi bari gukurikiranira hafi impinduka zijyanye n’iyi gahunda.
U.S. Department of State yatangaje ku wa 31 Kanama 2026 ko itangwa rya Diversity Visas ryahagaritswe mu gihe hakorwa isuzuma ry’imikorere y’iyi gahunda.
Nubwo abasaba bashobora gukomeza gutanga dosiye no kwitabira interview aho ziteganyijwe, amabwiriza yatangajwe avuga ko Diversity Visas zitari gutangwa muri iki gihe.
Ibi bituma Abanyarwanda bari muri DV-2026, kimwe n’abandi bayitsindiye hirya no hino ku Isi, bakomeza gukurikiranira hafi amakuru mashya ashobora gutangazwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Tariki ya 30 Nzeri 2026 ni ingenzi
DV-2026 ifite igihe ntarengwa.
Abatoranyijwe muri iyi gahunda bashobora guhabwa visa za DV-2026 gusa kugeza ku wa 30 Nzeri 2026. Amahirwe umuntu yabonye muri DV-2026 ntabwo yimurirwa mu mwaka ukurikiyeho iyo igihe cyayo kirangiye atarabona visa.
Ni yo mpamvu gutorwa kw’Abanyarwanda 1.252 ari amahirwe akomeye, ariko urugendo rwo kugera ku gutura muri Amerika rukaba rutararangira.
Abari muri iyi gahunda basabwa gukurikiza amabwiriza ajyanye na dosiye zabo no kugenzura amakuru atangwa n’inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho gushingira ku makuru aturuka ku mbuga cyangwa ku bantu batabifitiye ububasha.
Ibitekerezo