Mu Budage ubwoba ni bwose ku bimukira bahatuye

Text size


Impungenge zikomeje kwiyongera mu bimukira bamwe batuye mu Budage, cyane cyane mu burasirazuba bw’iki gihugu, mu gihe ishyaka Alternative für Deutschland (AfD) rikomeje kongera imbaraga muri politiki kandi rifite gahunda ikomeye yo gukaza politiki y’abimukira.


Bamwe mu bimukira bamaze imyaka myinshi mu Budage, bahafite akazi, imiryango n’abana bahavukiye, bavuga ko impinduka za politiki n’imvugo zirushaho kwibasira abanyamahanga zituma bibaza niba ejo hazaza habo muri iki gihugu hatekanye.


Bamwe batangiye kwibaza niba bagomba kuhaguma
Reuters yatangaje kuri uyu wa 19 Nzeri 2026 inkuru ya Shahd Najeeb n’umugabo we, bakomoka muri Syria bakaba batuye i Rostock, mu ntara ya Mecklenburg-Vorpommern.


Uyu muryango umaze igihe warubatse ubuzima mu Budage, ariko uvuga ko ubu watangiye kugira impungenge bitewe n’uko ubona imyitwarire n’imvugo byibasira abanyamahanga bigenda byiyongera.


Izi mpungenge ntiziri kuri uyu muryango gusa. Reuters ivuga ko hari abandi bimukira bo muri aka gace bavuga ko bahura n’imvugo cyangwa imyitwarire ibibasira kubera inkomoko yabo.

Ubwoba ni bwose kubimukira batuye mubudage/ ifoto:internet


AfD ikomeje kuzamuka cyane


Izi mpungenge zije mu gihe AfD, ishyaka rizwiho gushyigikira politiki ikomeye ku bijyanye n’abinjira mu Budage, rikomeje kubona amajwi menshi cyane mu burasirazuba bw’igihugu.


Mu matora yo muri Saxony-Anhalt yabaye ku wa 6 Nzeri 2026, AfD yabonye hafi 44% by’amajwi, iza ku mwanya wa mbere. Reuters yatangaje ko gahunda yayo muri iyo ntara irimo gukaza ingamba zo gusubiza mu bihugu bakomokamo abasaba ubuhungiro bangiwe kuguma mu Budage.


AfD ivuga ko ishaka kugabanya cyane abimukira binjira mu gihugu no gukaza igenzura ry’imipaka. Ku rundi ruhande, ishyaka rivuga ko ridashaka gufunga imiryango yose ku banyamahanga, kuko rishyigikira ko abakozi b’abanyamahanga bafite ubumenyi bukenewe bashobora kuza gukora mu Budage.


Amatora mashya ategerejwe mu burasirazuba bw’u Budage
Amaso ubu ahanzwe Mecklenburg-Vorpommern, aho abaturage bitegura amatora y’intara ku Cyumweru.


Iyi ntara ifite abaturage bagera kuri miliyoni 1.57, kandi abanyamahanga bayituye bangana hafi na 6% gusa by’abaturage bose, bikaba biri hasi cyane ugereranyije n’izindi ntara zo mu Budage.


Nyamara amateka y’aka gace ku bijyanye n’abimukira aracyibukwa. Mu 1992, Rostock-Lichtenhagen yabereyemo ibitero bikomeye byibasiye inyubako zari zicumbikiwemo abasaba ubuhungiro n’abakozi b’abanyamahanga.


Abimukira bamwe batekereza kwimuka
Nyuma y’intsinzi AfD iherutse kubona muri Saxony-Anhalt, bamwe mu bimukira batuye muri iyo ntara na bo bavuze ko batangiye gutekereza ku hazaza habo.


Deutsche Welle yatangaje ko bamwe mu bafite inkomoko muri Turukiya, harimo n’abafite ibikorwa by’ubucuruzi, bagaragaje impungenge nyuma y’amatora. Umuyobozi wo mu muryango uhagarariye Abadage bafite inkomoko muri Turukiya yavuze ko hari bamwe batekereza kwimura ibikorwa byabo cyangwa kuva muri iyo ntara.


Ibi ariko ntibisobanura ko abimukira bose batuye mu Budage bafite gahunda yo kuhava. Ahubwo bigaragaza impungenge ziri kuvugwa na bamwe muri bo, cyane cyane mu bice AfD imaze kugira imbaraga nyinshi.


U Budage nabwo bukeneye abakozi b’abanyamahanga
Ikibazo kirushaho kuba gikomeye kubera ko u Budage busanzwe bukeneye abakozi baturuka hanze y’igihugu, bitewe n’uko abaturage babwo bagenda basaza ndetse n’ibice bimwe bikabura abakozi bafite ubumenyi bukenewe.


Reuters ivuga ko Abanyasiriya bagera ku 316,000 bakora mu Budage, harimo abakora mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’igihugu.
Ni yo mpamvu impaka ku bimukira mu Budage zitakireba gusa ikibazo cyo kwakira cyangwa gusubiza inyuma abasaba ubuhungiro.

Zanageze ku kibazo cy’uko igihugu kizabona abakozi gikeneye, mu gihe bamwe mu banyamahanga basanzwe bagituye bavuga ko batangiye kwibaza niba bakifuza kuhakomereza ubuzima.


Mu gihe AfD ikomeje kongera imbaraga muri politiki y’u Budage, amatora ategerejwe mu burasirazuba bw’igihugu ashobora kongera gushyira ikibazo cy’abimukira ku murongo w’ibiganiro bya politiki n’imibereho y’abaturage.

Ibitekerezo