Koreya y’Epfo yanze kohereza ingabo kurwanya Irani

Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Jae-myung, yatangaje ko igihugu cye kitazohereza abasirikare mu ntambara na Irani cyangwa ngo kigire uruhare mu bikorwa bya gisirikare bibera mu bindi bihugu.

Aya magambo aje nyuma y’amakuru yavugaga ko Koreya y’Epfo ishobora kwifatanya na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kurinda amato anyura mu Kigobe cya Perisi no mu Muhora wa Hormuz. Lee yashimangiye ko atazemera ko ingabo z’igihugu cye zoherezwa kurwana muri iyo ntambara.

Mu kiganiro yatanze mu mpera z’ukwezi gushize, Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari yanenze ibihugu bifatanya na Amerika, avuga ko bitanga umusanzu muto mu bikorwa byo kurinda umutekano. Yatanze urugero rwa Koreya y’Epfo, imwe mu nshuti zikomeye z’Amerika muri Aziya.

Irani na yo yari yaburiye Koreya y’Epfo ko kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare mu Muhora wa Hormuz byafatwa nko gushyigikira Amerika. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Irani, Ismail Baghaei, yavuze ko ibyo bishobora kugira ingaruka zikomeye.

Ku kibazo cya Koreya ya Ruguru, Perezida Lee yavuze ko Trump asa n’ushaka gusubukura ibiganiro, agaragaza ko yifuza ko Perezida w’Amerika abigiramo uruhare.

Ibi bibaye mu gihe kugabanya imyitozo ya gisirikare ihuriweho n’Amerika na Koreya y’Epfo byateje impungenge ko Seoul ishobora guhezwa mu biganiro birebana na gahunda ya Koreya ya Ruguru yo gukora intwaro za kirimbuzi. Trump yavuze ko iyo myitozo ihenze kandi ishobora kubangamira umubano avuga ko afitanye na Kim Jong-un.

Ingabo za Koreya y’Epfo. Ifoto yakuwekuri interineti

Ibitekerezo