Abarundi baba muri Afurika y’Epfo bagiriwe inama ikomeye nyuma y’imvururu zibasiye abanyamahanga
Ambasade y’u Burundi muri Afurika y’Epfo yasohoye itangazo risaba Abarundi batuye muri icyo gihugu kwitwararika no kwirinda cyane, nyuma y’amakuru y’imvururu zibasiye abanyamahanga mu bice bitandukanye bya cyo.
Mu itangazo ryasohotse ku wa 26 Mata i Pretoria, ambasade yavuze ko ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bikorerwa abimukira b’Abanyafurika, barimo n’Abarundi, byagaragaye mu ntara zirimo KwaZulu-Natal na Western Cape.
Yanaburiye ko izo mvururu zishobora gukomeza no kwiyongera mu Ntara ya Gauteng, harimo imijyi ya Johannesburg na Pretoria, hagati ya tariki ya 27 na 29 Mata, mu gihe hizihizwa Umunsi w’Ubwigenge w’Afurika y’Epfo.
AMbasade yasabye Abarundi kwirinda kujya ahabera imyigaragambyo cyangwa ibikorwa by’urugomo, kudashyamirana n’abigaragambya, kugabanya ingendo zitari ngombwa no gukurikirana amakuru y’umutekano ku buryo buhoraho.
Abarundi bafite uburenganzira bwo kuba no gukorera muri Afurika y’Epfo na bo basabwe guhindura bimwe mu bikorwa bya bo aho bishoboka kugira birinde ibyago.
AMbasade yashimangiye ko izi nama zigamije kurinda ubuzima n’imitungo by’Abarundi bose, bunabasaba gutanga amakuru ku bintu byose bikekwa ko bishobora guteza umutekano muke binyuze mu nzira zemewe, ndetse bunizeza ko bwiteguye kubafasha aho bari hose muri icyo gihugu.

