Tanzania: Umutekano wakajijwe mu gukumira imyigaragambyo

Mu gihe Tanzania yitegura kwizihiza umunsi ngarukamwaka wa ‘Saba Saba’, uzwi cyane kubera imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubucuruzi ribera i Dar es Salaam buri wa 7 Nyakanga, ubuyobozi bw’icyo gihugu bwakajije ingamba z’umutekano mu mijyi itandukanye, cyane cyane mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Dar es Salaam.

Kuva mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere, abaturage bagaragaje ko ahantu henshi hagaragara abapolisi n’abasirikare benshi bitwaje intwaro, bari ku masangano y’imihanda, hafi y’inyubako za Leta, ku bibuga abagenzi bategeraho imodoka no mu bindi bice bikunze guhuriramo abantu benshi. Hari kandi amakuru avuga ko imodoka z’inzego z’umutekano zikomeje gukora amarondo menshi kurusha uko bisanzwe.

Izi ngamba zafashwe mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa ubutumwa buhamagarira abaturage kwitabira imyigaragambyo isaba impinduka muri politiki, kubazwa inshingano kw’abayobozi no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko itazihanganira umuntu wese uzashishikariza abaturage guteza imvururu cyangwa ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano. Yaburiye ko abazafatwa bakora cyangwa bategura ibikorwa nk’ibyo bazahanwa hakurikijwe amategeko.

Abasesenguzi bavuga ko umubare munini w’inzego z’umutekano zoherejwe hirya no hino mu gihugu ugaragaza ko Leta ifite impungenge z’uko imyigaragambyo ishobora kuvamo imvururu. Bamwe mu baturage na bo bavuga ko batari basanzwe babona abasirikare n’abapolisi benshi bene ako kageni mu mihanda, ibintu byateye impungenge bamwe mu batuye Dar es Salaam.

Mu byumweru bishize, amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje kunenga uburyo ubwisanzure bwa politiki bugenda bugabanuka muri Tanzania. Ayo mashyirahamwe arasaba ko amashyaka ya politiki yahabwa umwanya usesuye wo gukora ibikorwa bya yo, abaturage bakemererwa gutanga ibitekerezo bya bo mu bwisanzure, kandi hakubahirizwa uburenganzira bwo guterana mu mahoro.

Ibi bibaye nyuma y’uko igihugu cyahuye n’impaka nyinshi zakurikiye amatora rusange yo mu mwaka wa 2025, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko habaye ibikorwa byo kubangamira demokarasi ndetse bamwe mu baturage bakahasiga ubuzima mu myigaragambyo n’imvururu zakurikiye ayo matora.

Leta yo ivuga ko ifite amakuru yizewe y’inzego z’ubutasi agaragaza ko hari abantu bategura ibikorwa byo kugirira nabi abayobozi, abaturage no kwangiza ibikorwa remezo n’imitungo y’abaturage. Ni yo mpamvu ivuga ko kongera ingamba z’umutekano ari uburyo bwo gukumira ibishobora guteza akaduruvayo.

Mu mpera za Kamena, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo amakoraniro ya politiki abera mu ruhame. Minisitiri Patrobas Katambi yavuze ko icyo cyemezo kigamije guha inzego z’umutekano umwanya uhagije wo gukurikirana no gufata abantu bakekwaho gutegura ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano.

Yavuze ko guhagarika ibikorwa bya politiki atari icyemezo gihoraho, ahubwo ko bizasubukurwa igihe inzego zibishinzwe zizaba zemeje ko umutekano wifashe neza.

Icyakora, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ntiyemera iyo mpamvu. Avuga ko guhagarika inama za politiki binyuranyije n’Itegeko Nshinga ndetse bikabangamira uburenganzira bw’abaturage bwo guterana no gutanga ibitekerezo mu bwisanzure.

Umunsi wa Saba Saba ufite amateka akomeye muri Tanzania. Watangiye kwizihizwa nyuma y’ishingwa ry’ishyaka ryabaye inkingi y’urugamba rwo guharanira ubwigenge bw’icyo gihugu, ariko uko imyaka yagiye ishira, uwo munsi wahindutse umunsi mukuru w’imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubucuruzi. Buri mwaka ukurura ibihumbi by’abamurika ibicuruzwa n’abashoramari baturuka muri Tanzania no mu bindi bihugu byo muri Afurika no hanze ya yo.

Nubwo uwo munsi usanzwe uba uw’ubukungu n’ubucuruzi, muri uyu mwaka ukomeje kuvugwaho cyane kubera impungenge z’umutekano n’ibishobora guterwa n’imyigaragambyo iteganyijwe, ibintu bishobora kugira ingaruka ku bucuruzi, urujya n’uruza rw’abaturage ndetse n’imiterere y’umutekano muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Abapolisi n’abasirikare ba Tanzania bakajije umutekano wo gukumira imyigaragambyo (Ifoto: The Guardian)

Ibitekerezo