Impamvu Zelensky yirukanye Umugaba Mukuru w’ingabo

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yafashe icyemezo gikomeye yirukana Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine, Gen. Oleksandr Syrskyi, mu gihe igihugu gikomeje intambara ikomeye kimazemo imyaka irenga ine gihanganyemo n’u Burusiya.

Icyo cyemezo cyongeye gutungura abaturage n’abasesenguzi ba politiki n’igisirikare, cyafashwe nyuma y’iminsi mike gusa Zelensky avanye ku mwanya Minisitiri w’Ingabo, Mykhailo Fedorov, icyemezo cyakurikiwe n’imyigaragambyo yabereye mu mijyi itandukanye y’igihugu.

Uku guhindura abayobozi bakuru b’igisirikare n’ubwirinzi kwabaye mu gihe Ukraine ikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye ku rugamba, aho ingabo za yo zikomeje kurwana ku mirongo myinshi y’imbere, ndetse zigahangana n’ibitero bikoresha indege zitagira abapilote (drones), misile n’ibindi bikoresho bigezweho by’Uburusiya.

Mykhailo Fedorov w’imyaka 35, wari wagizwe Minisitiri w’Ingabo muri Mutarama uyu mwaka, yari amaze kwamamara cyane kubera uburyo yagerageje kuzana impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga no gukoresha amakuru (data) mu kunoza imikorere y’ingabo za Ukraine.

Mbere yo kujya muri Minisiteri y’Ingabo, Fedorov yari Minisitiri ushinzwe Ikoranabuhanga n’Impinduramatwara mu Ikoranabuhanga. Ni umwe mu bayobozi bashyize imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu ntambara.

Mu ntangiriro z’igitero cyagutse cy’Uburusiya mu mwaka wa 2022, yashinze umutwe wiswe IT Army of Ukraine, wahuje inzobere mu ikoranabuhanga zaturutse hirya no hino ku Isi kugira ngo zifashe Ukraine gukora ibitero byo kuri interineti byibasira ibikorwaremezo by’Uburusiya.

Yanatangije gahunda ya Army of Drones, yakusanyije inkunga y’amafaranga menshi yo kugura drones zifashishwa ku rugamba. Iyi gahunda yatumye Ukraine ibasha kongera ubushobozi bwo kugenzura ibibera ku rugamba no kurasa ibikoresho by’umwanzi uri kure.

Ikindi cyatumye Fedorov akundwa ni uburyo yashyizeho uburyo bwo guhemba imitwe y’ingabo hashingiwe ku bikorwa byagezweho ku rugamba. Buri mutwe wabonaga amanota bitewe n’ibikoresho by’Uburusiya wangije cyangwa abasirikare wahagaritse, ayo manota akavamo uburyo bwo guhabwa ibikoresho bishya.

Kutumvikana hagati ya Fedorov na Syrskyi

Nubwo mbere byari byaratangiye nk’ibihuha, nyuma byaje kwemezwa ko Fedorov na Gen. Syrskyi batari bagihuje uburyo bwo kuyobora igisirikare.

Abasesenguzi bavuga ko Syrskyi, ufite imyaka 60, yari azwi nk’umuyobozi wakuriye mu buryo bwa gisirikare bwasizwe n’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, aho imyanzuro myinshi yafatwaga mu buryo bwa kera kandi budatanga umwanya uhagije wo guhanga udushya.

Ku rundi ruhande, Fedorov yashakaga ko igisirikare cya Ukraine cyihutisha impinduka, kikarushaho gukoresha ubwenge buhangano, drones, uburyo bwo gusesengura amakuru ndetse no kugabanya ruswa mu rwego rw’ubwirinzi.

Uku kudahuza ibitekerezo ngo ni ko kwatumye habaho amakimbirane yaje kurangira Fedorov avanywe ku mwanya.

Abaturage mu myigaragambyo (Ifoto: EPA)

Nyuma yo gukuraho Fedorov, abaturage benshi cyane cyane urubyiruko, abasirikare bakiri bato ndetse n’abakorerabushake batangiye imyigaragambyo yamaze iminsi itandatu.

Mu mijyi irimo Kyiv, Lviv, Dnipro na Odesa, abaturage barasohotse birara mu mihanda basaba ko Fedorov agarurwa cyangwa agahabwa undi mwanya ukomeye uzatuma akomeza kuvugurura igisirikare.

Benshi bavugaga ko igihugu kiri mu ntambara kidakwiye gutakaza umuntu wabaye ingenzi mu kuzamura ubushobozi bw’ingabo.

Iyi myigaragambyo yabaye imwe mu ikomeye yabaye muri Ukraine kuva intambara yatangira mu 2022, ibintu byashyize igitutu gikomeye kuri Perezida Zelensky.

Mu gusubiza icyo gitutu, Zelensky yahise afata icyemezo cyo gukuraho Syrskyi, amusimbuza Gen. Mykhailo Drapatyi, ufite imyaka 43.

Drapatyi azwi nk’umusirikare wagize uruhare mu ntambara zikomeye igihugu cyanyuzemo kuva mu mwaka wa 2014, ndetse akaba yarabaye ku rugamba igihe kirekire.

Abenshi bamubona nk’umuyobozi ukiri muto, ufite ibitekerezo bishya kandi ushobora guhuza ikoranabuhanga n’uburyo bugezweho bwo kurwana.

Mu butumwa yanyujije kuri Facebook, Drapatyi yavuze ko azakora inshingano ze abishyizeho umutima, yubaha abasirikare bose bari ku rugamba ndetse ashimira Syrskyi ku ruhare yagize mu kubaka ingabo za Ukraine.

Nubwo yamukuye ku mwanya, Perezida Zelensky yashimiye Syrskyi ku bikorwa yakoze kuva Uburusiya bwatangira igitero cyagutse muri Gashyantare 2022.

Yavuze ko Syrskyi yagize uruhare rukomeye mu kurinda umurwa mukuru Kyiv mu minsi ya mbere y’intambara, igihe benshi bibazaga niba Ukraine yari kubasha kwihagararaho.

Iyo ntsinzi yo kurinda Kyiv yabaye imwe mu mpamvu zatumye Uburusiya budashobora gufata ubutegetsi bwa Ukraine nk’uko bwari bwabiteganyije.

Zelensky yavuze ko yagiranye ibiganiro na Fedorov kandi amuha undi mwanya ukomeye muri Leta, nubwo atatangaje uwo ari wo.

Fedorov na we yashimiye Drapatyi ku mwanya mushya, avuga ko ari “icyizere gishya mu rugamba rw’abaharanira ubwisanzure n’ubutabera.”

Yanashimiye Syrskyi ku ruhare yagize mu kurinda Kyiv no mu zindi ntambara zikomeye, ariko ashimangira ko igihugu kigomba kwihutisha impinduka no gukosora amakosa yabayeho.

Nyuma yo gukuraho Fedorov, Zelensky yahise ashyiraho Yevhenii Khmara, wahoze ari umuyobozi mu rwego rw’Ubutasi rwa Ukraine (SBU), kugira ngo abe Minisitiri w’Ingabo w’agateganyo.

Perezida yasabye Khmara na Drapatyi gutegura vuba ingamba nshya zo kuvugurura igisirikare.

Izo ngamba zirimo kuvugurura uburyo ingabo zubatsemo imitwe, kunoza uburyo intwaro zitangwa ku rugamba, kongera umusaruro mu gukora no gukoresha drones ndetse no kunoza uburyo abasirikare bashya binjizwa mu gisirikare.

Syrskyi yasabye imbabazi

Mbere gato yo gukurwa ku mwanya, Syrskyi yari yanditse inkuru ku rubuga rwa Militarny avuga ko umubano we na Fedorov yawufataga nk’uw’akazi gusa.

Yanagize ati: “Niba hari uwo nigeze kubabaza, cyane cyane Mykhailo Fedorov, ndamusaba imbabazi.”

Yanasobanuye ko ibibazo birebana n’amasezerano ya gisirikare, kugura intwaro no kwinjiza abasirikare bashya bitakemurwa n’amagambo cyangwa imyigaragambyo gusa, ahubwo bisaba igenamigambi n’imyanzuro ifatwa mu buryo bwitondewe kuko iba ireba ubuzima bw’abasirikare.

Izi mpinduka zishobora kugira izihe ngaruka?

Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko gushyiraho Drapatyi bishobora kongera icyizere mu ngabo za Ukraine, cyane cyane mu rubyiruko rw’abasirikare bashyigikiye uburyo bushya bwo kuyobora intambara.

Ariko kandi, bavuga ko ikibazo nyamukuru kitazakemurwa no guhindura abayobozi gusa. Ukraine iracyakeneye intwaro zihagije, amasasu menshi, ubufasha bw’amahanga, ingabo zihagije ndetse no gukomeza gufashwa mu rwego rw’ubutasi.

Mu gihe Uburusiya bukomeje kongera ibitero byo mu kirere no gukoresha drones nyinshi, Ukraine irashaka uburyo bwo gukomeza guhanga udushya kugira ngo igumane ubushobozi bwo kwirwanaho.

Icyakora, kuba Zelensky yarumvise amajwi y’abaturage agakora impinduka zikomeye bishobora kugabanya umwuka mubi wari umaze iminsi uvugwa imbere mu gihugu. Gusa, hari benshi bavuga ko batazanyurwa keretse Fedorov ahawe undi mwanya ukomeye uzamufasha gukomeza impinduka yatangiye mu gisirikare.

Ibi byose bibaye mu gihe intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya ikomeje kuba imwe mu zikomeye ku mugabane w’Uburayi kuva Intambara ya Kabiri y’Isi yaba, kandi amahanga akomeje gukurikiranira hafi uburyo ubuyobozi bwa Kyiv buzongera gutunganya igisirikare kugira ngo kibashe guhangana n’ibibazo bikomeje kwiyongera ku rugamba.

Gen. Oleksandr Syrskyi yakuwe ku kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo (Ifoto:Getty Images)

Ibitekerezo