Hakomeje kwibazwa aho Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran ari

Hashize amezi arenga ane Mojtaba Khamenei, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran wasimbuye se Ali Khamenei, atagaragara mu ruhame cyangwa ngo hagaragazwe amashusho cyangwa amafoto yemejwe ko ari aye. Ibi byatumye hibazwa byinshi ku buzima bwe ndetse n’aho aherereye, cyane cyane mu gihe ubushyamirane bwa Iran na Israel bukomeje gufata indi ntera.

Mojtaba Khamenei yasimbuye se ku buyobozi bw’ikirenga bwa Iran mu ntangiriro za Werurwe 2026, nyuma y’uko Ali Khamenei yiciwe mu gitero cyagabwe i Tehran ku wa 28 Gashyantare 2026. Icyo gitero cyabaye ku munsi wa mbere w’intambara yeruye yahuje Iran na Israel, aho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na zo zashyigikiye ibikorwa bya gisirikare bya Israel.

Mu minsi yakurikiye icyo gitero, amakuru yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko Mojtaba Khamenei na we yaba yarakomerekeye muri icyo gitero. Icyakora, Minisiteri y’Ubuzima ya Iran yahakanye ayo makuru, ivuga ko nta gihamya igaragaza ko yakomeretse bikomeye.

Nubwo Iran ikomeje kuvuga ko umuyobozi wa yo mushya ameze neza, kugeza ubu nta videwo, ifoto cyangwa ijambo yavugiye imbere y’abaturage byigeze bishyirwa ahagaragara ngo byemeze ko akiri muzima kandi ari we ubwe.

Ibi byatumye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, atangaza ko Mojtaba Khamenei “yamaze kuzimira ku kigero cya 90%”, amagambo yakomeje kongera urujijo ku by’aho uwo muyobozi yaba aherereye.

Ubutumwa bwanditse gusa ni bwo bukomeje gusohoka

Kuva ku wa 8 Werurwe 2026, Iran yakomeje gusohora ubutumwa bwanditse buvugwa ko buturuka kuri Mojtaba Khamenei. Ariko kubera ko nta videwo cyangwa amajwi amugaragaza, bamwe mu basesenguzi bakomeje kwibaza niba koko ari we ubwandika cyangwa niba hari abandi babukoresha mu izina rye.

Mu butumwa buheruka gushyirwa ahagaragara mu minsi mike ishize, Mojtaba Khamenei yavuze ko azahorera urupfu rwa se Ali Khamenei, ashimangira ko Iran izakomeza guhangana n’abanzi bayo kugeza ibagejeje imbere y’ubutabera.

Aya magambo ahura n’ayatanzwe n’abandi bayobozi bakomeye muri Iran, bakomeje kuvuga ko igihugu cyabo kizihorera ku rupfu rw’uwari Umuyobozi w’Ikirenga.

Kutitabira umuhango wo guherekeza se byateye urujijo

Ikindi cyakomeje gukurura impaka ni uko Mojtaba Khamenei atigeze agaragara mu mihango yamaze icyumweru cyo guherekeza no gusezera bwa nyuma kuri Ali Khamenei yabaye mu ntangiriro za Nyakanga.

Mu gihe abandi bo mu muryango wa Khamenei, abayobozi bakomeye b’igihugu ndetse n’abasirikare bakuru bitabiriye iyo mihango, Mojtaba we ntiyigeze agaragara na rimwe.

Abasesenguzi bavuga ko kuba ataritabiriye uwo muhango bishobora gusobanurwa n’impamvu z’umutekano, ariko abandi bakemeza ko bishobora kuba bifitanye isano n’ubuzima bwe cyangwa n’ibibazo by’imbere muri Leta ya Iran.

Israel yari yaramushyize ku rutonde rw’abo ishaka kwica

Mbere na nyuma yo gusimbura se ku buyobozi bw’ikirenga, Israel yari yaratangaje ko Mojtaba Khamenei ari umwe mu bantu b’ingenzi ishobora kwibasira kubera uruhare Iran ikomeje kugira mu gushyigikira imitwe yitwaje intwaro nka Hezbollah muri Lebanon, Hamas muri Gaza ndetse n’imitwe ikorera muri Syria, Iraq na Yemen.

Inzego z’umutekano za Iran na zo zemeza ko hari umugambi ukomeje wo gushaka kwica Mojtaba Khamenei, ari na yo mpamvu bishoboka ko yaba arinzwe mu buryo bukomeye cyangwa akagenda yimurirwa ahantu hatandukanye hihishe.

Iran ikomeje guceceka ku by’aho aherereye

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Iran ntiburatangaza aho Mojtaba Khamenei aherereye, nta n’igihe bwavuze azagarukira mu ruhame.

Iryo bura rye rikomeje gutuma havuka ibitekerezo bitandukanye, bamwe bakeka ko yaba yihishe kubera impamvu z’umutekano, abandi bakavuga ko ashobora kuba akivurwa cyangwa se hari amakimbirane ari imbere mu buyobozi bwa Iran atarashyirwa ahagaragara.

Nubwo hakomeje gusohoka ubutumwa bwanditse buvugwa ko buturuka kuri we, kutagaragara kwe mu ruhame nyuma y’amezi menshi bikomeje kongera urujijo ku hazaza bw’ubuyobozi bwa Iran, mu gihe intambara n’amakimbirane hagati ya Iran, Israel na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bikomeje gukaza umurego.

Mojtaba Khamenei (Ifoto: Getty Images)

Ibitekerezo