Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko igihugu cye cyanze gahunda y’ingingo 15 yashyizwe imbere n’urwego rwa “Board of Peace” rushyigikiwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, igamije gushyira mu bikorwa ibyiciro bikurikiraho by’amasezerano yo guhagarika intambara muri Gaza.
Netanyahu yavuze ko ingabo za Israel zitazava mu bice zigenzura muri Gaza mbere y’uko umutwe wa Hamas wamburwa intwaro mu buryo bwuzuye kandi bushobora kugenzurwa, ibintu bishobora kongera gukoma mu nkokora umuhate w’Amerika wo kugera ku mahoro arambye muri ako gace.
Mu nama y’Abaminisitiri yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2026, Netanyahu yavuze ko Israel itemera inyandiko y’ingingo 15 iri kuganirwaho.
Yagize ati: “Israel yanze inyandiko y’ingingo 15.”
Netanyahu yakomeje ashimangira ko ingabo za Israel zitazakurwa muri Gaza mu gihe Hamas itaramburwa intwaro mu buryo Israel ibona ko bwuzuye kandi nyabwo.
Yavuze ko Israel ishaka ko Hamas yamburwa intwaro zose, aho kuba igikorwa cyo gutanga zimwe gusa cyangwa uburyo bwo kwambura intwaro Israel yakwita ubw’amazina gusa.
Iki cyemezo cya Netanyahu kije nyuma y’uko mu mpera za Nyakanga 2026, Trump yari yatangaje ko hari intambwe ikomeye yatewe mu biganiro bigamije kwambura intwaro Hamas n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Gaza.
Trump yari yavuze ko ibyo byari “intambwe ikomeye cyane iganisha ku mahoro n’umutekano birambye”, agaragaza ko kwambura Hamas intwaro byari gufungura inzira yo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda ye kuri Gaza.
Icyakora, impande za Israel na Hamas ntizihuriza ku buryo ibikorwa bigomba gukurikirana.
Hamas na Israel ntibavuga rumwe ku kigomba kubanza
Kimwe mu bibazo bikomeye bikomeje gutuma amasezerano agorana ni ukumenya igikorwa kigomba kubanza hagati yo kwambura Hamas intwaro no gukura ingabo za Israel muri Gaza.
Netanyahu avuga ko Hamas igomba kubanza kwamburwa intwaro mu buryo bwuzuye kandi bwizewe, nyuma ingabo za Israel zikabona kuva mu bice zigenzura.
Ku rundi ruhande, Hamas yashyizeho ibisabwa mbere y’uko yemera gutanga intwaro zayo, by’umwihariko intwaro zikomeye.
Uyu mutwe wavuze ko gahunda yo gushyira intwaro hasi idashobora gukorwa mu gihe Israel ikomeje ibitero muri Gaza cyangwa ingabo za yo zigikomeje kuhakorera.
Hamas ishaka ko Israel ihagarika ibikorwa byayo bya gisirikare kandi igakura ingabo za yo mu bice byagenwe, kugira ngo gahunda yo kwambura imitwe yitwaje intwaro intwaro ishobore gukomeza.
Aha ni ho hari ipfundo rikomeye: Israel iravuga iti “mubanze mutange intwaro tubone kugenda”, mu gihe Hamas yo isaba ko Israel ibanza guhagarika ibikorwa bya gisirikare no gukura ingabo mu bice bimwe kugira ngo gahunda yo gutanga intwaro ishobore gushyirwa mu bikorwa.
Kutizerana hagati y’impande zombi ni imwe mu mbogamizi zikomeye gahunda ya Trump ihura na zo.
Netanyahu yavuze ko Israel itazemera uburyo bwo kwambura Hamas intwaro butagaragaza neza ko ubushobozi bwayo bwa gisirikare bwakuweho.
Yashimangiye ko icyo ashaka ari ukwamburwa intwaro “nyakuri”, aho kuba ibyo Israel yabona nk’igikorwa cyo kwerekana gusa ko hari intwaro zatanzwe kandi izindi zikagumana n’umutwe.
Iki kibazo gifite uburemere bukomeye kuri Israel kuko kuva intambara yatangira nyuma y’ibitero byo ku wa 7 Ukwakira 2023, ubutegetsi bwa Netanyahu bwakomeje kugaragaza ko imwe mu ntego zabwo ari ugukuraho ubushobozi bwa Hamas bwo kongera kugaba ibitero kuri Israel.
Ni na yo mpamvu Netanyahu agaragaza ko gukura ingabo za Israel muri Gaza mbere yo kubona gihamya y’uko Hamas yambuwe intwaro bishobora gushyira Israel mu kaga.
Netanyahu yavuze ko ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bikomeje kugira ngo harebwe uburyo iki kibazo cyakemuka.
Yasobanuye ko Abanyamerika bafite ibitekerezo bitandukanye, bimwe Israel yemera ariko ibindi ntibyemere.
Ibi bigaragaza ko nubwo Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ukomeye, bitavuga rumwe kuri buri ngingo y’uburyo gahunda yo kurangiza ikibazo cya Gaza igomba gushyirwa mu bikorwa.
Gahunda ya Trump iteganya iki?
Gahunda yagutse ya Trump yo kurangiza amakimbirane muri Gaza yari yarateganyije ibikorwa byinshi bigomba gukorwa mu byiciro.
Mu byo yashyize imbere harimo guhagarika imirwano, kurekura imbohe, kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro, gukura ingabo za Israel muri Gaza mu byiciro, gushyiraho uburyo bushya bwo kuyobora Gaza no gutangira ibikorwa bikomeye byo kongera kubaka ako gace.
Gahunda yatangajwe na Board of Peace igaragaza ko kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro bigomba gukorwa mu byiciro kandi bikagenzurwa n’inzego mpuzamahanga.
Raporo y’uru rwego yashyikirijwe Umuryango w’Abibumbye yari yaragaragaje ko intego ari uko imitwe yose yitwaje intwaro idakomeza kugira uruhare mu butegetsi bwa Gaza, hakubahirizwa ihame ry’uko habaho ubuyobozi bumwe, amategeko amwe n’urwego rumwe rwemewe gutunga intwaro.
Iyo gahunda kandi iteganya gusenya ibikorwa remezo bya gisirikare by’imitwe yitwaje intwaro no gushyiraho uburyo mpuzamahanga bwo kugenzura ko intwaro zatanzwe koko.
Ingabo za Israel na zo zagombaga kugenda ziva muri Gaza mu byiciro, uko gahunda yo kwambura intwaro yaba itera imbere.
Ni aha Netanyahu agaragaza ko afite ikibazo gikomeye.
Mu gihe gahunda yateganyaga ko kwambura intwaro no gukura ingabo za Israel muri Gaza byagenda bikorwa mu byiciro bifitanye isano, Netanyahu arashaka ko Israel ibanza kubona gihamya ifatika y’uko Hamas yambuwe intwaro mbere y’uko ingabo za yo ziva mu bice zigenzura.
Ibi byose biri kuba mu gihe Israel yitegura amatora rusange ateganyijwe ku wa 27 Ukwakira 2026.
Netanyahu yamaze kwemeza ko azongera kwiyamamariza kuyobora igihugu, bivuze ko ibyemezo afata kuri Gaza, umutekano wa Israel n’umubano n’Amerika bishobora kugira uruhare rukomeye mu kwiyamamaza kwe.
Gutanga uburenganzira bwo gukura ingabo muri Gaza mbere y’uko Hamas yamburwa intwaro bishobora gukoreshwa n’abamurwanya bavuga ko yashyize umutekano wa Israel mu kaga.
Ariko gukomeza kwanga gahunda ishyigikiwe n’Amerika na byo bishobora gutuma Netanyahu ashinjwa kubangamira amahirwe yo kugera ku masezerano arambye.
Hari kandi igitutu gituruka ku banyapolitiki bo ku ruhande rw’iburyo bukaze muri Israel.
Minisitiri w’Umutekano w’Igihugu, Itamar Ben Gvir, ari mu banyapolitiki bakunze kwamagana gahunda zirimo kuvana ingabo za Israel muri Gaza. Mu byumweru bishize, Ben Gvir yanayoboye ibikorwa by’abashyigikiye kongera gutura kw’Abayahudi muri Gaza, ibintu bigaragaza uburyo ikibazo cy’ahazaza h’aka gace cyamaze no kwinjira cyane muri politiki y’imbere muri Israel.
Kubera ko amatora yegereje, Netanyahu ashobora kutifuza gufata icyemezo cyatuma atakaza amajwi y’abashyigikiye politiki yo gukaza umutekano no gukomeza igitutu kuri Hamas.
Gaza ikeneye miliyari nyinshi z’amadolari ngo yongere kubakwa
Hagati aho, ikibazo cya politiki n’umutekano gikomeje gutinza gahunda ikomeye yo kongera kubaka Gaza.
Isuzuma ryakozwe ku bufatanye bw’Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi na Banki y’Isi ryagaragaje ko ibikorwa byo gusana no kongera kubaka Gaza bishobora gukenera nibura miliyari 71,4 z’amadolari mu myaka 10.
Muri ayo mafaranga, miliyari 26,3 z’amadolari zikenewe mu mezi 18 ya mbere kugira ngo serivisi z’ibanze, ibikorwa remezo n’ubukungu bitangire kongera gukora.
Iryo suzuma ryagaragaje kandi ko inzu zirenga 371,000 zangiritse cyangwa yasenyutse, ibitaro birenga kimwe cya kabiri bikaba bidakora neza, mu gihe amashuri hafi ya yose yangiritse cyangwa yasenyutse.
Ubukungu bwa Gaza na bwo bwagabanutse ku kigero cya 84% bitewe n’ingaruka z’intambara.
Ibi bisobanura ko nubwo impande zose zakwemeranya ku guhagarika imirwano, urugendo rwo gusubiza Gaza mu buzima busanzwe ruzaba rurerure kandi ruhenze cyane.
Mbere yo gutangira ibikorwa bikomeye byo kubaka, hazakenerwa kandi gukemura ikibazo cy’umutekano, gukuraho ibisigazwa by’intambara, kongera kubaka imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi, ibitaro, amashuri, imihanda n’amazu y’abaturage.
Nubwo amasezerano yo guhagarika imirwano yatangiye mu Ukwakira 2025, ibikorwa by’urugomo ntibyahagaze burundu.
Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abaturage benshi ba Gaza bakomeje kuba mu mibereho igoye, bamwe bakaba batuye mu mahema cyangwa mu nyubako zangiritse cyane.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi, OCHA, yo muri Gicurasi 2026, yagaragazaga ko kubona amazi meza, serivisi z’isuku n’ubuvuzi bikomeje kugorana.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryagereranyaga ko abantu barenga 43,000 bari bafite ibikomere byahinduye ubuzima bwabo mu buryo bukomeye, mu gihe serivisi zo kubafasha gusubirana ubushobozi zari zikomeje kuba nke.
Ibi bituma igitutu gikomeza kwiyongera ku mpande zose kugira ngo zibone igisubizo kirambye.
Ikibazo gikomeye ni ukwizerana
Nubwo gahunda ya Trump igamije gushyiraho inzira y’amahoro, ikibazo gikomeye gisigaye ni ukwizerana hagati ya Israel na Hamas.
Israel irashaka gihamya y’uko Hamas itazongera kugira ubushobozi bwo kuyigabaho ibitero.
Hamas na yo ishaka gihamya y’uko gutanga intwaro bitazakurikirwa no gukomeza kwibasirwa n’ingabo za Israel.
Ni yo mpamvu uburyo bwo kugenzura kwambura intwaro, ingengabihe yo gukura ingabo za Israel muri Gaza ndetse n’uruhare rw’ingabo cyangwa urwego mpuzamahanga rw’umutekano bishobora kuba ingenzi cyane mu biganiro bikurikiraho.
Gahunda yashyikirijwe Umuryango w’Abibumbye iteganya ko hashyirwaho International Stabilisation Force, urwego mpuzamahanga rw’umutekano rwafasha mu kugenzura intwaro zatanzwe, kurinda ibikorwa by’ubutabazi no gutanga umutekano mu gihe inzego nshya za Gaza zaba zitangiye gukora.
Ariko kugira ngo ibyo byose bishoboke, Israel, Hamas, Amerika n’abandi bafatanyabikorwa bagomba kubanza kumvikana ku buryo ibikorwa bikurikirana.
Icyemezo cya Netanyahu cyo kwanga inyandiko y’ingingo 15 ni indi mbogamizi ikomeye ku mugambi wa Trump wo kugeza Gaza ku mahoro arambye.
Mu mpera za Nyakanga, Trump yari yagaragaje ko kwemera kwa Hamas kuganira ku kwamburwa intwaro ari intambwe ikomeye.
Ariko amagambo ya Netanyahu agaragaza ko urugendo rukiri rurerure.
Nubwo impande zombi zishobora kwemera ihame rusange ry’uko Gaza itagomba gukomeza kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro kandi ko ingabo za Israel zigomba kuzavayo, ikibazo gikomeye ni ukumenya igikorwa kigomba kubanza n’uburyo bwo kugenzura ko buri ruhande rwubahiriza ibyo rwemeye.
Netanyahu arashimangira ko nta ngabo za Israel zizava muri Gaza mbere y’uko Hamas yamburwa intwaro koko.
Hamas yo ikavuga ko idashobora gutanga intwaro mu gihe Israel itarahagarika ibikorwa bya gisirikare no gukura ingabo zayo.
Amerika isigaye hagati y’izo mpande zombi, ishaka uburyo bwo guhuza ibyo zisaba kugira ngo gahunda y’amahoro idasenyuka.
Mu gihe amatora yo muri Israel yegereje kandi ikibazo cy’umutekano gikomeje kuba kimwe mu by’ingenzi muri politiki y’icyo gihugu, birashoboka ko ibiganiro bya Gaza bizakomeza kugorana.
Ikizagaragaza ahazaza h’iyi gahunda ni ukumenya niba Amerika izashobora kubona uburyo bwemeza Israel ko Hamas yambuwe intwaro mu buryo bwizewe, ari na ko Hamas ihabwa icyizere cy’uko Israel izubahiriza gahunda yo gukura ingabo zayo muri Gaza.
Kugeza ubu, icyemezo cya Netanyahu cyo kwanga gahunda y’ingingo 15 cyongeye kugaragaza ko nubwo hari intambwe zatewe kuva amasezerano yo guhagarika imirwano yatangira, kugera ku masezerano arambye azagena umutekano, ubutegetsi no kongera kubaka Gaza bikiri urugendo rutoroshye.

Ibitekerezo