Abimukira Amerika yohereje muri RDC batangiye gutoroka

Abimukira bo muri Amerika y’Epfo 15 bari birukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakoherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) muri Mata uyu mwaka, batangiye gusubira mu bihugu byabo, aho abarenga kimwe cya kabiri muri bo bamaze kuva muri RDC.

Nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya RDC ku wa 5 Kamena, abo bimukira bakomoka muri Colombiya, Ecuador na Peru bari bagejejwe i Kinshasa ku wa 17 Mata 2026, mu rwego rwa gahunda ya Amerika yo kohereza abimukira badafite ibyangombwa mu bindi bihugu bya gatatu.

Minisiteri y’Itumanaho ya RDC yavuze ko kugeza ubu abarenga kimwe cya kabiri cy’abo bantu bamaze gusubira mu bihugu bya bo, kandi ko hari n’abategerejwe gukurikira muri gahunda ikomeje gushyirwa mu bikorwa.

Guverinoma ya Congo yashimangiye ko kwakira abo bimukira byari igisubizo cy’igihe gito, igaragaza ko gahunda yari igamije kubafasha gutaha aho bakomoka aho kuba batuzwa burundu muri RDC.

Icyo gihe, RDC yabaye igihugu cya mbere muri Afurika yo hagati cyakiriye abimukira birukanywe muri Amerika, yisanga mu bindi bihugu byari byaremeye gukorana na Washington muri iyo gahunda, birimo Guinée équatoriale, Ghana, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Cameroun na Eswatini.

Icyakora, ukuza kw’abo bimukira i Kinshasa kwateje impaka zikomeye mu baturage no ku mbuga nkoranyambaga. Benshi bibazaga impamvu igihugu gihanganye n’ubukene bukabije cyakwakira abantu baturutse ku yindi migabane kandi abaturage bacyo benshi babayeho mu buzima bugoye.

Bamwe muri abo bimukira bari bageze i Kinshasa bavuze ko bumvaga bafite impungenge zo kwisanga mu gihugu batamenyereye kandi batavuga ururimi rw’Igifaransa rukoreshwa muri RDC. Bagaragaje ko icyifuzo cyabo cyari ukubona uburyo bwihuse bwo kuva muri icyo gihugu bagasubira iwabo.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch) na wo wari wanenze iyi gahunda, uvuga ko ayo masezerano hagati ya Amerika n’ibihugu byakiriye abo bimukira atagaragazwa mu mucyo kandi ashobora kunyuranya n’amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’abimukira.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wabereye mu Kigo cy’Abanyamerika gishinzwe Guteza Imbere Amahoro (US Institute of Peace), ku wa 4 Ukuboza 2025, i Washington.
(Ifoto: AP/Evan Vucci)

Ibitekerezo