Koreya ya Ruguru yarashe misile balistike y’intera ngufi mu Nyanja y’Ubuyapani kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kanama 2026, mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya Pyongyang na Tokyo, nyuma y’uko Koreya ya Ruguru ishinje Ubuyapani kongera ubushobozi bwa gisirikare no kwerekeza ku kuba icyo yise “igihugu gishaka intambara”.
Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko cyabonye iyo misile irasiwe mu gace ka Wonsan, ku nkombe y’iburasirazuba bwa Koreya ya Ruguru, yerekeza mu Nyanja y’Iburasirazuba, izwi kandi nk’Inyanja y’Ubuyapani.
Minisiteri y’Ingabo y’Ubuyapani na yo yemeje ko yari yabonye ikintu gikekwa kuba misile balistike kirashwe na Koreya ya Ruguru.
Nyuma y’igihe gito, Tokyo yatangaje ko nta kaga kari kagihari ku bice by’Ubuyapani, mu gihe amakuru yakurikiyeho yerekanaga ko misile itageze ku butaka bw’Ubuyapani.
Ni yo mpamvu nubwo mu nyandiko zimwe havugwa ko misile “yarashwe yerekeza ku Buyapani”, amakuru y’inzego za gisirikare agaragaza neza ko yarashwe yerekeza mu Nyanja y’Ubuyapani, aho kuba ku butaka bw’icyo gihugu.
Koreya y’Epfo yatangaje ko nyuma y’iraswa ry’iyo misile yakomeje kugenzura ibikorwa bya gisirikare bya Koreya ya Ruguru, yiteguye ko hashobora gukurikiraho izindi misile. Seoul, Tokyo na Washington bikomeje guhanahana amakuru yerekeye ibikorwa bya gisirikare bya Pyongyang. Associated Press yatangaje ko ari misile balistike y’intera ngufi kandi ko iki ari kimwe mu bikorwa bya gisirikare bya Koreya ya Ruguru bibaye mbere gato y’imyitozo ihuriweho n’ingabo z’Amerika na Koreya y’Epfo.
Iraswa rya misile balistike na Koreya ya Ruguru rimaze igihe rikorwa nubwo hari imyanzuro y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kayibuza gukora no kugerageza bene izo ntwaro.
Pyongyang yibasiye Ubuyapani
Iki gikorwa kibaye nyuma y’uko Kim Yo Jong, mushiki wa Perezida Kim Jong Un akaba umwe mu bantu bakomeye mu buyobozi bwa Koreya ya Ruguru, yari yihanangirije Ubuyapani kubera uburyo bukomeje kongera ubushobozi bw’ingabo za bwo.
Kim Yo Jong yavuze ko impinduka ziri kuba mu bya gisirikare mu Buyapani zizatuma ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru bushyiraho “andi mahitamo ya gisirikare”.
Amagambo ye ahanini yari ashingiye ku kuba u Buyapani bugenda bwongera intwaro zishobora kurasa kure, zirimo misile za Tomahawk zakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Reuters yatangaje ko Kim Yo Jong yanenze igeragezwa rya Tomahawk yakozwe muri Amerika yarashwe n’ubwato bw’intambara bw’u Buyapani bwitwa JS Chokai. Yanenze kandi uruhare rwa Tokyo mu myitozo ya gisirikare ikorana n’ibindi bihugu byo mu karere.
Pyongyang ibona ibyo bikorwa nk’ikimenyetso cy’uko politiki y’Ubuyapani mu bya gisirikare iri kuva ku kwirwanaho gusa, ikerekeza ku kugira ubushobozi bwo kugaba ibitero ahantu kure.
Ubuyapani bwo burabihakana, bukavuga ko intego yo kongera imbaraga z’ingabo za bwo atari ugutera ibindi bihugu, ahubwo ari ukwirinda ibibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera mu karere.
Mu nyandiko ngarukamwaka y’Ubuyapani ku bijyanye n’ingabo n’umutekano yasohotse muri iki cyumweru, Tokyo yagaragaje ko ibona Koreya ya Ruguru, Ubushinwa n’Uburusiya nk’ibihugu bifite ibikorwa bya gisirikare bigira ingaruka ku mutekano wa bwo.
Minisitiri w’Ingabo w’Ubuyapani, Shinjiro Koizumi, yashimangiye ko igihugu cye gikeneye gukomeza kuvugurura ubushobozi bwo kwirwanaho kubera impinduka zihuta mu mutekano wo muri Aziya n’akarere ka Pasifika.
Inyandiko ya Minisiteri y’Ingabo y’Ubuyapani igaragaza ko Tokyo ihangayikishijwe by’umwihariko n’iterambere rya Koreya ya Ruguru mu gukora misile n’intwaro kirimbuzi, ibikorwa bya gisirikare by’Ubushinwa ndetse n’ubufatanye bwa gisirikare bugenda bwiyongera hagati ya Pyongyang na Moscow.
Ubuushinwa na bwo ntibwishimiye iyo gahunda y’u Buyapani. Beijing ishinja Tokyo kubyutsa politiki yo kwagura ingufu za gisirikare, mu gihe Ubuyapani buvuga ko ibyo bukora bishingiye ku kwirinda.
Imibare y’Ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi ku mahoro cya Stockholm (SIPRI) igaragaza ko mu 2025 Ubuyapani bwakoresheje miliyari 62,2 z’amadolari mu bya gisirikare, amafaranga yazamutseho 9,7% ugereranyije n’umwaka wabanje. Yanganaga na 1,4% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, igipimo cyo hejuru u Buyapani bwari bugezeho kuva mu 1958. SPRI ivuga ko ibyo biri mu mugambi mugari Tokyo yatangiye mu 2022 wo kongera ubushobozi bwo kwirwanaho.
Icyakora, Ubuyapani bushimangira ko ingabo zabwo zigendera ku mahame yo kwirwanaho no ku biteganywa n’Itegeko Nshinga ryabwo, ryashyizweho nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose rigashyira imipaka ku ruhare rw’igihugu mu ntambara.
Koreya ya Ruguru na yo ikomeje kongera intwaro
Mu myaka ishize, ubutegetsi bwa Kim Jong Un bwihutishije gahunda yo gukora misile z’ubwoko butandukanye n’intwaro kirimbuzi.
Raporo nshya ya Minisiteri y’Ingabo y’Ubuyapani igaragaza ko Pyongyang yakoze misile nyinshi z’intera ngufi zishobora kugendera ku butumburuke buri hasi no guhindura inzira mu buryo bushobora gutuma kuzitahura no kuzirasa mbere y’uko zigera ku ntego bigorana.
Koreya ya Ruguru ivuga ko ibyo ikora ari ngombwa kugira ngo yirinde Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’inshuti zayo zirimo Koreya y’Epfo n’Ubuyapani. Washington, Seoul na Tokyo byo bivuga ko iterambere ry’intwaro kirimbuzi na misile bya Pyongyang ari kimwe mu bibazo bikomeye bibangamiye umutekano w’akarere.
Pyongyang imaze igihe ivuga ko kuba igihugu gifite intwaro kirimbuzi ari politiki idashobora gusubirwaho.
Ibiganiro byari bigamije gukemura iki kibazo byagize icyizere gikomeye ubwo Kim Jong Un yahuraga na Perezida w’Amerika Donald Trump mu 2018 na 2019. Ariko inama yabo yabereye i Hanoi muri Vietnam mu 2019 yarangiye impande zombi zitageze ku masezerano, cyane cyane ku buryo Koreya ya Ruguru yagombaga kugabanya gahunda yayo y’intwaro kirimbuzi n’uburyo ibihano mpuzamahanga yari yarafatiwe byagombaga kuvanwaho.
Umubano na Moscow urushaho gukomera
Ikindi cyatumye impungenge z’amahanga ziyongera ni umubano ukomeye Koreya ya Ruguru yubakanye n’Uburusiya kuva intambara yo muri Ukraine yatangira.
Pyongyang na Moscow byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bukomeye arimo ingingo yo gutabarana mu gihe kimwe muri ibyo bihugu cyaba gitewe.
U Burusiya na Koreya ya Ruguru byaje no kwemeza ko abasirikare ba Pyongyang bagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare byo mu karere ka Kursk mu Burusiya.
Amakuru mashya yatangajwe na Reuters ku wa 6 Kanama 2026 avuga ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bwageze no ku ntwaro, abasirikare ndetse n’ibindi bikorwa bya gisirikare bifitanye isano n’intambara yo muri Ukraine. Ukraine inavuga ko Koreya ya Ruguru yohereje mu Burusiya abasirikare kabuhariwe mu gukoresha misile.
Ibyo bituma Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Koreya y’Epfo, u Buyapani n’ibihugu byo mu Burayi bikomeza kureba umubano wa Moscow na Pyongyang nk’ikibazo kirenze umutekano wo ku mwigimbakirwa wa Koreya gusa.
Seoul iracyifuza ibiganiro
Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Jae Myung, kuva yagera ku butegetsi muri Kamena 2025 yagaragaje ko ashaka kugabanya umwuka mubi hagati y’igihugu cye na Koreya ya Ruguru.
Yasabye ibiganiro bishobora gutangira nta yandi mananiza abanje gushyirwaho, ariko Pyongyang ntiyagaragaje ubushake bwo kwemera ibyo biganiro.
Umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuba mubi cyane. Koreya ya Ruguru yagiye ivuga ko Koreya y’Epfo ari umwanzi, mu gihe Seoul yo ikomeje ubufatanye bukomeye mu bya gisirikare na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Koreya zombi kandi mu buryo bw’amategeko ya dipolomasi ziracyari mu ntambara, kuko Intambara ya Koreya yo hagati ya 1950 na 1953 yarangiye hashyizweho amasezerano yo guhagarika imirwano, ariko nta masezerano y’amahoro yigeze asinywa.
Iraswa ry’iyi misile ryo kuri uyu wa 6 Kanama rero ryiyongera ku bimenyetso by’uko nubwo hari umuhate wa Seoul wo gusubukura ibiganiro, akarere karacyugarijwe n’ihangana rikomeye. Ku ruhande rumwe u Buyapani, Koreya y’Epfo n’Amerika bikomeza kongera ubufatanye mu bya gisirikare; ku rundi ruhande Koreya ya Ruguru na yo ikomeza guteza imbere misile n’intwaro kirimbuzi no kunoza ubufatanye bwayo n’Uburusiya.
Ibyo byose bituma Inyanja y’Ubuyapani n’umwigimbakirwa wa Koreya bikomeza kuba hamwe mu hantu isi ihanze amaso kubera ibyago by’uko igikorwa kimwe cya gisirikare cyangwa kutumvikana hagati y’impande zihanganye bishobora kongera umwuka mubi mu karere.

Ibitekerezo