Umuryango uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru, Reporters sans frontières (RSF), watangaje ko inyubako za Radio Télévision Nyiragongo Musisimuke (RTNM), iherereye i Munigi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, zahinduwe ibiro by’urwego rw’iperereza rwa AFC/M23, ndetse zimwe mu nyubako zaho zigakoreshwa nk’aho gufungira abasivili.
Iperereza RSF yashyize ahagaragara ku wa 3 Nzeri 2026, rigaragaza ko iyi radiyo yahagaritse ibiganiro muri Mutarama 2025, nyuma y’iminsi mike AFC/M23 igenzuye agace iherereyemo mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma. Kuva mu mpeshyi ya 2025, inyubako za yo zatangiye gukoreshwa n’urwego rw’iperereza rwa AFC/M23.
RSF ivuga ko nubwo ikirango cya RTNM kikigaragara ku muryango winjira, ibikoresho byakoreshwaga mu gutunganya no gutangaza ibiganiro byasimbuwe n’amabendera ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibirango bya AFC/M23.
Mu iperereza rya yo, RSF yakusanyije ubuhamya bw’abantu bane, barimo babiri bavuga ko bafungiwe muri izo nyubako.
Umwe muri bo, RSF yahaye izina rya “David” mu rwego rwo kurinda umutekano we, yavuze ko muri Nzeri 2025 yafashwe n’abantu bari kuri moto bamujyana ku nyubako za RTNM. Avuga ko yakubiswe inshuro nyinshi ubwo yabazwaga, agafungirwa mu cyumba cyari cyarahinduwe kasho, mbere yo kwimurirwa ku biro by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza muri RDC (ANR) i Goma, bizwi nka “Chien Méchant”.
Undi RSF yise “Stanley”, yavuze ko na we yafungiwe muri izo nyubako mu ntangiriro za 2026, abazwa ku byo yashinjwaga byo gukorana n’imitwe ya Wazalendo ishyigikiye ingabo za leta ya Congo. Yavuze ko yahohotewe mu gihe yabazwaga, agafungirwa hafi icyumweru mu cyumba kimwe n’abandi bantu batatu, mbere yo kwimurirwa kuri ANR.
RSF kandi ivuga ko muri Kanama 2025, umuyobozi wa RTNM yatawe muri yombi akanakubitwa, nyuma y’iminsi mike agategekwa n’uwari umuyobozi w’agace ka Nyiragongo washyizweho na AFC/M23, Éphrem Kabasha, gutanga imfunguzo z’iyo radiyo.
AFC/M23 ihakana ibyo kwica urubozo
RSF yatangaje ko umuyobozi wungirije w’urwego rw’iperereza rwa AFC/M23 yahakanye ko abantu babazwa cyangwa bakorerwa iyicarubozo muri izo nyubako kuva yatangira kuhakorera mu mezi atatu ashize. Abandi bayobozi ba AFC/M23 RSF ivuga ko yabajije kuri iki kibazo ntibayisubije.
Camille Montagu, umunyamakuru wa RSF ushinzwe Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, yavuze ko guhindura inyubako y’itangazamakuru ibiro by’iperereza ari indi ntambwe ikomeye ibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibi birego bije nyuma y’uko RSF yari yaratangaje izindi raporo zishinja AFC/M23 gufunga no guhohotera abanyamakuru mu duce igenzura. Muri Werurwe 2026, RSF yatangaje ubuhamya bw’abanyamakuru babiri bavuze ko bafungiwe muri kontineri kandi bagakorerwa ihohoterwa; AFC/M23 yahakanye ibyo birego, umuvugizi wa yo, Lawrence Kanyuka, avuga ko ari ibirego bigamije kwangiza isura y’uyu mutwe.
RSF kandi yari yarabaruye ibikorwa birenga 50 byibasiye ibitangazamakuru n’abanyamakuru muri Kivu y’Amajyaruguru hagati ya Mutarama 2024 na Mutarama 2025, birimo gusahura ibitangazamakuru, kubisenya, iterabwoba n’ihohoterwa rikorerwa abanyamakuru.

Ibitekerezo