Goma&Bukavu: Kaminuza zafunzwe zateje impaka

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Moïse Katumbi na Martin Fayulu, bamaganye icyemezo cya Guverinoma cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa by’amashuri muri kaminuza n’amashuri makuru 11 ya Leta yo mu mijyi ya Goma na Bukavu.

Iyi mijyi, isanzwe ari imirwa mikuru y’intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, igenzurwa na AFC/M23 kuva mu ntangiriro za 2025.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga rwa X ku wa Kane w’ejo hashize tariki ya 27 Kanama 2026, Perezida w’ishyaka Ensemble pour la République, Moïse Katumbi, yavuze ko iki cyemezo ari akarengane kakorewe urubyiruko, abarimu n’abandi bakozi ba kaminuza.

Katumbi yavuze ko guhagarika amasomo atari cyo gisubizo cy’ikibazo cy’umutekano, ahubwo ko Guverinoma ikwiye gushyira imbaraga mu guhagarika intambara no kongera kugarura ubutegetsi bwa Leta mu burasirazuba bw’igihugu.

Yasabye ko uburezi bukomeza gutangwa mu bice byose bya RDC, avuga ko abanyeshuri n’abarimu batagomba guhindurwa ingwate z’intambara n’amakimbirane ya politiki. Yongeyeho ko igihugu kidashobora kubaka ejo hazaza hacyo mu gihe urubyiruko rwamburwa amahirwe yo kwiga.

Martin Fayulu, uyobora ishyaka ECiDé ndetse akaba umwe mu bayobozi b’ihuriro Lamuka, na we yasabye Guverinoma guhita ikuraho iteka ryafashwe na Minisitiri w’Amashuri Makuru na Kaminuza, Marie-Thérèse Sombo Ayanné Safi Mukuna.

Fayulu yavuze ko guhagarika amasomo bisa no gutererana abanyeshuri n’abandi baturage ba Goma na Bukavu, bakarekerwa mu bice bigenzurwa na AFC/M23. Yashinjije ubutegetsi bwa Kinshasa gufata icyemezo gishobora kurushaho gutandukanya abaturage no gushyigikira icyo yise umugambi wo gucamo RDC ibice.

Iteka ryo ku wa 20 Kanama 2026 rihagarika kugeza igihe kitazwi kwandika abanyeshuri bashya, kongera kwandika abasanzwe biga, gutanga amasomo, gukora ibizamini, kwemeza amanota no gutanga impamyabumenyi mu mwaka w’amashuri wa 2026–2027.

Muri Goma, amashuri arebwa n’iki cyemezo ni Kaminuza ya Goma, ISC-Goma, ISTM-Goma, ISTA-Goma na ISP-Goma. Muri Bukavu ni Kaminuza ya Leta ya Bukavu, ISC-Bukavu, ISTM-Bukavu, ISP-Bukavu, ISDR-Bukavu na ISAM-Bukavu.

Guverinoma ivuga ko iki cyemezo kigamije kurinda umutekano w’abanyeshuri n’abakozi, kubungabunga agaciro k’amasomo n’impamyabumenyi no kubuza AFC/M23 kwigarurira ubuyobozi bw’ibigo bya Leta.

Ibi byakurikiye icyemezo cya AFC/M23 cyo gushyiraho abayobozi bashya mu bigo byinshi by’amashuri makuru byo muri Goma na Bukavu. Kinshasa yavuze ko abo bayobozi batemewe n’amategeko, ishimangira ko komite zari zisanzweho ari zo zonyine zifite ububasha bwo guhagararira ibyo bigo.

Mu itangazo ryo ku wa 27 Kanama, Guverinoma yasobanuye ko amashuri atafunzwe burundu, ahubwo ko yafatiwe ingamba “z’agateganyo, zigenewe ibigo byihariye kandi zishobora gusubirwamo.” Yemeje ko amanota n’amasomo abanyeshuri bari basanzwe bararangije bizakomeza kugira agaciro, kandi ko ntawe uzasabwa gutangira amasomo ye bundi bushya.

Abanyeshuri basoza umwaka wa 2025–2026 ariko batararangiza amasomo cyangwa ibizamini bemerewe kubikomereza mu bindi bigo bya Leta cyangwa ibyigenga byemewe n’amategeko kandi biri mu duce tutarimo intambara.

Guverinoma yavuze ko abarimu n’abakozi bemewe bazakomeza guhembwa nubwo baba baravuye muri ibyo bice cyangwa batagishoboye gukora. Icyakora, imishahara y’abakozi 48 bashinjwa gukorana n’ubuyobozi bwashyizweho na AFC/M23 yarahagaritswe.

Umuganga Denis Mukwege, wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018, na we yamaganye impande zombi. Yavuze ko AFC/M23 idakwiye gushyiraho abayobozi ba kaminuza, ariko anenga Kinshasa ku guhagarika amasomo, avuga ko kubuza urubyiruko kwiga ari icyemezo kidakwiye kwihanganirwa.

Kugeza ubu, Guverinoma ntiratangaza umubare w’abanyeshuri n’abarimu bose bazagerwaho n’izi ngamba cyangwa igihe amashuri ashobora kongera gufungurirwa. Yavuze ko icyemezo kizakomeza gusuzumwa hashingiwe ku ihinduka ry’umutekano muri Goma na Bukavu.

Katumbi Moise yigeze kuba Guverineri w’INtara ya Katanga. Ifoto ya Kenny Katombe/Reuters

Ibitekerezo