Abanyamakuru b’Abafaransa bari bafungiye muri Togo barekuwe

Abanyamakuru babiri b’Abafaransa, Gaël Mocaër na Sebastian Perez Pezzani, bari bamaze ukwezi kurenga bafungiye muri Togo, barekuwe by’agateganyo banemererwa kuva muri icyo gihugu kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nzeri 2026.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa yatangaje ko aba bombi, basanzwe bakora filime mbarankuru, bari butahuke mu Bufaransa mu masaha make. Yavuze ko irekurwa rya bo ryahumurije imiryango ya bo n’inzego z’Ubufaransa zari zimaze igihe zikurikirana iki kibazo.

Mocaër na Perez Pezzani bafashwe ku wa 27 Nyakanga 2026, bari kumwe n’Umunyatogo, Fred Vedomey, wabafashaga mu kazi. Icyo gihe bari mu majyaruguru ya Togo bafata amashusho y’igice cya porogaramu yitwa “Les Routes de l’impossible”, uruhererekane rwa filime mbarankuru runyura kuri France 5.

Bose uko ari batatu bajyanywe gufungirwa mu murwa mukuru Lomé, baza gukurikiranwaho icyo ubuyobozi bwa Togo bwise gutanga amakuru atari yo mu nyandiko z’inzira. Ariko abaregwa bahakana ibyo birego.

Mu mpera za Kanama, Sebastian Perez Pezzani yabanje kurekurwa by’agateganyo kugira ngo yivurize i Lomé, ariko pasiporo ye yari yakuwe musi sisitemu. Ku wa 1 Nzeri, ubutabera bwa Togo bwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Mocaër na Fred Vedomey. Nyuma ni bwo Abafaransa bombi basubijwe pasiporo, bemererwa kuva muri Togo.

Irekurwa ry’agateganyo ntirisobanuye ko ibyaha bashinjwa byakuweho. Umwunganizi wa bo, Martial Akakpo, yavuze ko batemera ibyo baregwa, mu gihe ubuyobozi bwa Togo bwo bwemeza ko hari ibimenyetso bikomeye bibashinja.

Leta ya Togo ivuga ko mu gutegura no gukora akazi ka bo habayemo amakosa menshi. Ibashinja kutagira ibyangombwa byose byari bikenewe kugira ngo bakore nk’abanyamakuru, no gukoresha indege nto itagira umupilote mu gace gafatwa nk’akomeye ku mutekano.

Kompanyi yabohereje, Tony Comiti Productions, yo ivuga ko bari bafite uruhushya rwo gufata amashusho bahawe na Minisiteri y’Umuco, Ubukerarugendo n’Ubuhanzi ya Togo. Icyakora, ubuyobozi buvuga ko urwo ruhushya rutari ruhagije kuko batari barasabye icyemezo cyihariye kibemerera gukora nk’abanyamakuru nk’uko Le Monde ibitangaza.

Ikindi cyatumye iki kibazo gifatwa nk’icy’umutekano ni uko bari mu majyaruguru ya Togo, hafi y’akarere kamaze igihe kibasirwa n’abarwanyi biyitirira idini ya Islamu baturuka muri Burkina Faso. Bamwe muri abo barwanyi bafitanye isano n’imitwe ya Al-Qaeda na Leta ya Kiyisilamu.

Umuryango uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru, Reporters Without Borders, wari wasabye ko abo banyamakuru barekurwa, uvuga ko kubafunga byari igihano gikabije ugereranyije n’ibyo bashinjwaga.

Fred Vedomey na we yarekuwe by’agateganyo, ariko amakuru ntaragaragaza niba hari ibindi byemezo byafashwe ku rubanza rwe. Bose uko ari batatu baracyakurikiranwe, mu gihe ubutabera bwa Togo bushobora gukomeza iperereza ku byaha bashinjwa.

Abafaransa bakora filime mbarankuru, Gaël Mocaër na Sebastian Perez Pezzani, bafashwe ku wa 27 Nyakanga mu majyaruguru ya Togo, ubwo bafataga amashusho y’igice cya porogaramu ya televiziyo yitwa Les Routes de l’impossible. Ifoto: X.com

Ibitekerezo