AmakuruPolitiki

AFC/M23 yavuye mu duce twinshi twa Kivu y’Epfo, yerekeza i Kamanyola: Ni iki kiri gutegurwa?

Amakuru aturuka mu bice bitandukanye bya Kivu y’Epfo avuga ko abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 batangiye kuva mu duce twa Sange, Bwegera, Luberizi, Kabunambo n’ahandi hahakikije, berekeza mu Mujyi wa Kamanyola.

Amakuru yatanzwe n’umunyamakuru wigenga ukorera muri Kivu y’Epfo hamwe n’umwe mu bayobozi ba sosiyete sivile muri Teritwari ya Walungu, avuga ko uku kwimuka kwa M23 n’abayobozi ba yo kwatangiye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Nubwo BBC dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa M23 ku bivugwa, uwo mutwe nturagira icyo ubivugaho cyangwa ngo utangaze impamvu yo kuva muri ibyo bice byo mu kibaya cya Rusizi.

Ibyo bice M23 ivuyemo byabereyemo imirwano ikomeye mu Kuboza umwaka ushize mbere y’uko uwo mutwe ufata Umujyi wa Uvira. Nyuma ariko waje kuwuvamo kubera igitutu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, usubira inyuma mu duce turi nko mu bilometero 40 mu majyaruguru ya Uvira.

Leta ya Kinshasa hamwe na Washington bamaze igihe basaba M23 gusubira inyuma kugeza i Kamanyola, umujyi uwo mutwe wafashe muri Gashyantare umwaka ushize mbere y’isinywa ry’amasezerano ya Washington yabaye muri Nyakanga.

Umwe mu bagize sosiyete sivile i Kamanyola utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko imodoka n’ibikoresho bya gisirikare bya M23 byatangiye kugera muri uwo mujyi kuva ku wa Gatandatu nijoro.

Kamanyola ni umujyi uri hagati ya Uvira na Bukavu, hafi y’umupaka uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, ahateganye n’umujyi wa Bugarama mu Karere ka Rusizi.

Leta ya Congo n’Amerika bakomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda ruhakana ruvuga ko yafashe gusa ingamba zo kurinda umutekano wa yo. Ku rundi ruhande, u Rwanda n’Amerika bashinja Kinshasa gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, na bwo bukabihakana buvuga ko buri mu mugambi wo kwambura uwo mutwe intwaro.

Ifoto yo mu gihe cyashize y’abarwanyi ba M23 bari mu modoka, mu Mujyi wa Goma (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *