Afurika irasaba ubutabera ku bucakara

Ibihugu byo ku mugabane w’Afurika hamwe n’ibyo mu birwa bya Karayibe (Caribbean) biri muri Amerika yo hagati, bisaba ko ibihugu byagize uruhare kandi bikungukira mu bucuruzi bw’abacakara bwabayeho mu binyejana bishize bisaba imbabazi ku mugaragaro kandi bigatanga n’indishyi z’akababaro.

Ibi byagarutsweho nyuma y’inama yamaze iminsi itatu, kuva ku itariki ya 17 kugeza ku ya 19 Kamena, yabereye muri Ghana, igamije kongera imbaraga mu rugendo rwo gushaka ubutabera bw’uyu mwanda w’amateka.

Iyo nama yakurikiye icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye cyo mu kwezi kwa gatatu, cyemeje ko ubucuruzi bw’abacakara bwambukiranya Inyanja ya Atlantika ari “icyaha gikomeye cyibasiye inyokomuntu,” kandi gisaba ibihugu bigize ONU gutekereza ku bijyanye n’indishyi.

Mu bucuruzi bw’ubu bugome, abagabo, abagore n’abana babarirwa hagati ya miliyoni 12 na 15 barafashwe, bajyanwa kugurishwa nk’ibicuruzwa ku mugabane w’u Burasirazuba bwa Amerika kugira ngo bakoreshwe nk’abacakara kuva mu kinyejana cya 15 kugeza mu cya 19.

Umushinga w’indishyi ugizwe n’ingingo 19 wemejwe nk’igice cy’ibyaganiriweho mu nama yiswe “Intambwe Zikurikiraho,” yabereye mu murwa mukuru wa Ghana, Accra.

Uwo mushinga usaba ko hafatwa ingamba zifatika zirimo kugabanya imyenda y’ibihugu bikennye, gusubiza ibinyagano ndangamuco byanyazwe, ndetse no gushyiraho ikigega mpuzamahanga cy’indishyi, nubwo nta mibare y’amafaranga yihariye yatangajwe. Unagaruka ku ngaruka zikomeye ubucakara bwagize ku bagore n’abakobwa b’Abanyafurika.

Abayobozi bitabiriye iyi nama banasabye ibihugu byagize uruhare muri ubu bucakara “gusaba imbabazi zuzuye, ku mugaragaro kandi zitagombye gusabwa.”

Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, yabwiye abari aho ati: “Amateka ntasaba ko tuyatwaramo icyaha, ahubwo adusaba kuyavamo inshingano.”

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, na we yavugiye kuri murandasi yemera ko abantu bajyanwaga mu bucakara “bamburwaga ubumuntu, bagafatwa nk’ibicuruzwa.”

Icyakora, hari impungenge ko indishyi zitagomba kugarukira ku mafaranga gusa, ahubwo zigomba no kureba ku gusana ingaruka z’uyu mugayo w’amateka.

Mu itora rusange rya ONU ryabaye muri Werurwe, ibihugu 123 byashyigikiye iki cyemezo, ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel na Argentine ziracyinangira, zivuga ko ubucuruzi bw’abacakara bwambukiranya Atlantika butagomba gufatwa nk’icyaha cy’inyokomuntu cy’indishyi.

Ibindi bihugu 52, birimo u Bwongereza n’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, byifashe ntibyatora.

Nubwo bimeze bityo, imyanzuro y’Inteko Rusange ya ONU ntiba ifite imbaraga z’amategeko nk’iz’Inama y’Umutekano.

Ubwongereza bwakunze kuvuga ko butashyigikiye gahunda yo kwishyura indishyi, buvuga ko ibihugu by’iki gihe bidakwiye kubazwa ibyaha byakozwe mu gihe cyahise.

Uhagarariye Ubwongereza muri ONU, James Kariuki, yavuze ko “nta cyaha na kimwe gikwiye gufatwa nk’icyoroshye cyangwa gikomeye kurusha ikindi.”

Naho uhagarariye Amerika yavuze ko igihugu cye kidashyigikiye “uburenganzira bushingiye ku mategeko bwo gusaba indishyi ku bikorwa byabaye kera kandi bitari bibujijwe n’amategeko mpuzamahanga icyo gihe.”

Yongeyeho ko icyo cyemezo cya ONU kidasobanura neza abakwiriye guhabwa izo ndishyi.

Kugeza ubu, nta gihugu na kimwe kirigeze gitanga indishyi ku bakomoka ku bantu bajyanwaga mu bucakara cyangwa ku bihugu byo muri Afurika, Karayibe na Amerika y’Epfo byagize ingaruka zabwo.

Ahubwo, indishyi zimwe na zimwe zatanzwe mu mateka zagiye zijya ku bafite abacakara mu kinyejana cya 19, aho kugera ku bababaye ubwabo.

Muri ibyo harimo u Bwongereza, aho nyuma y’ihagarikwa ry’ubucakara mu myaka ya 1830, leta yahaye indishyi abari batunze abacakara, hakishyurwa amafaranga menshi cyane ugereranyije n’agaciro k’iki gihe.

Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley, hamwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye, bitabiriye umuhango wo gushyira indabo ku nyubako ya Christiansborg Castle, ahahoze hakorerwa n’aho bateranyirizaga abantu bajyanwaga mu buja mu bihe by’ubucakara. Ifoto: BBC

Ibitekerezo