Intasi ya CIA igiye kuba Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda, ni muntu ki?

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yohereje muri Sena izina rya Nicholas “Nick” Checker kugira ngo ryemezwe nk’iry’Umuyobozi mushya w’Ambasade y’Amerika mu Rwanda. Naramuka yemejwe n’abasenateri, azasimbura Eric Kneedler, wari uhagarariye Amerika i Kigali kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Iri zina ryahise rikurura amatsiko menshi, cyane cyane kubera ko Checker atari umudipolomate usanzwe. Yubatse amateka ye akora imyaka irenga icumi mu rwego rw’ubutasi rwa CIA (Central Intelligence Agency), nyuma aza kujya mu Nama Nkuru y’Umutekano w’Amerika (National Security Council) no muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Ubu afatwa nk’umwe mu banyamerika bafite ubunararibonye bukomeye mu bibazo by’Afurika n’umutekano mpuzamahanga.

Nubwo amazina ye atigeze akunda kuvugwa cyane mu itangazamakuru, Nicholas Checker amaze imyaka myinshi ari mu bantu batanga inama ku bayobozi bakuru b’Amerika ku bibazo by’umutekano n’ububanyi n’amahanga.

Akomoka muri leta ya Wisconsin, aho yakuriye anagaragaza ubushake bwo kwiga amateka, politiki n’imibanire y’ibihugu. Abamuzi bavuga ko kuva akiri umunyeshuri yashishikazwaga no kumenya uko isi iyoborwa n’impamvu amakimbirane avuka hagati y’ibihugu.

Ni uwo murongo wamugejeje mu nzego zikomeye z’ubuyobozi bw’Amerika, aho yagiye afata inshingano zisaba ubushishozi, ubusesenguzi n’ibanga rikomeye.

Amashuri yamubereye urufunguzo rw’umwuga we

Nicholas Checker yabonye impamyabumenyi ya mbere mu mateka na politiki muri Kaminuza ya Wisconsin, mbere yo gukomereza muri Kaminuza ya Georgetown, imwe muri kaminuza zizwi cyane ku isi mu bijyanye na dipolomasi n’umutekano.

Aho ni ho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’umutekano, yibanda ku mutekano mpuzamahanga, isesengura ry’ibibazo bya gisirikare n’ububanyi n’amahanga nk’uko bigaragara ku rubuga Premium Times Nigeria.

Aya masomo ni yo yamuhaye ubushobozi bwo gusesengura ibibazo bikomeye byugarije isi no gutanga inama ku bafata ibyemezo muri guverinoma ya Amerika.

Imyaka irenga icumi muri CIA

Kimwe mu bintu bituma Nicholas Checker atandukana n’abandi badipolomate ni amateka ye muri CIA. Yamaze imyaka irenga 10 akorera uru rwego rw’ubutasi rw’Amerika, aho inshingano ze zari ukwiga no gusesengura amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse no mu Ihembe ry’Afurika (Horn of Africa).

Muri icyo gihe, yakoranye n’inzego zitandukanye z’Amerika zishinzwe umutekano, atanga isesengura ryifashishwaga mu gufata ibyemezo birebana n’iterabwoba, intambara n’umutekano mpuzamahanga.

Yanakoreye mu biro bishinzwe umubano hagati ya CIA n’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika, aho yagiraga uruhare mu gutanga ibisobanuro ku bagize Ihuriro ryiga ku bibazo by’umutekano n’ubutasi.

Mu mwaka wa 2025, Checker yavuye muri CIA ajya gukorera mu Biro bya Perezida w’Amerika, White House, aho yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije mu Nama Nkuru y’Umutekano w’Amerika (National Security Council).

Uyu ni umwe mu myanya ikomeye muri White House, kuko ushinzwe gusuzuma inyandiko zose zirebana n’umutekano mbere y’uko zigezwa kuri Perezida cyangwa abandi bayobozi bakuru.

Byatumye aba umwe mu bantu bari hafi y’ikorwa rya politiki y’umutekano w’Amerika ku rwego rw’isi.

Nicholas Checker ari kumwe na Workneh Gebeyehu wigeze kuba Minisitiri w’UBubanyi n’Amahanga wa Ethipia, ubwo bari muri Ethiopia muri Gashyantare uyu mwaka. (Ifoto: Facebook/Gebeyehu)

Yayoboye ibikorwa by’Amerika muri Afurika

Nyuma yo kuva muri White House, Nicholas Checker yerekeje muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika, aho yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibiro by’Afurika.

Izi nshingano zamushyize mu buyobozi bugenzura umubano w’Amerika n’ibihugu hafi 50 byo muri Afurika yo hagati, iy’iburasirazuba, iy’iburengerazuba n’iy’amajyepfo.

Nyuma yaje no kugirwa Umwungiriza w’Umunyamabanga Wungirije ushinzwe Afurika y’Amajyepfo n’inkunga Amerika iha ibindi bihugu, ashinzwe gukurikirana politiki y’Amerika mu bihugu byo mu majyepfo y’Afurika ndetse no guhuza gahunda z’inkunga n’ubufatanye.

Mu mezi ashize, Nicholas Checker yagaragaye mu ruzinduko yakoreye mu bihugu bitandukanye by’Afurika. Muri Gashyantare uyu mwaka yasuye Ethiopia, muri Werurwe asura Mali, Niger na Burkina Faso nyuma ya ho asura Afurika y’Epfo.

Yitabiriye ibiganiro byerekeye ubucuruzi, umutekano, ishoramari n’ubufatanye hagati y’Amerika n’ibihugu by’Afurika, anagirana ibiganiro n’abakuru b’ibihugu n’abaminisitiri.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32, yavuze ko kwibuka bigomba kugendana no kubungabunga amateka nyayo no kurwanya abahakana Jenoside.

Kuki ari we wahiswemo kujya mu Rwanda?

Abasesenguzi bavuga ko kuba Nicholas Checker afite ubunararibonye mu mutekano no mu bibazo by’Afurika ari kimwe mu byatumye Perezida Trump amutoranya.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu Amerika ifitanye umubano ukomeye mu bijyanye n’ubuzima, uburezi, umutekano, ubucuruzi n’ishoramari.

Mu gihe akarere k’Ibiyaga Bigari gakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano, cyane cyane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Amerika ishobora kuba yifuza kohereza umuntu usobanukiwe neza ibibazo by’akarere.

Abasesenguzi kandi bavuga ko uburambe bwa Checker muri CIA bushobora kumufasha gusobanukirwa ibibazo by’umutekano no kubaka ubufatanye hagati ya Kigali na Washington.

Nubwo Perezida Trump yamaze kumushyikiriza Sena, Nicholas Checker ntaratangira inshingano ze.

Biteganyijwe ko azabanza kubazwa n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, basuzume uburambe bwe, uko abona umubano w’Amerika n’u Rwanda ndetse n’ibyo ateganya gukora naramuka yemejwe.

Nyuma y’ibyo ni bwo Sena yose izatora. Aramutse abonye amajwi amushyigikiye, Perezida Trump azamushyiraho ku mugaragaro maze ahite yoherezwa gutangira akazi ke i Kigali.

Ni iki azahura na cyo i Kigali?

Naramuka yemejwe, Nicholas Checker azaba afite inshingano zo gukomeza guteza imbere umubano hagati y’Amerika n’u Rwanda. Azakurikirana ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’umutekano.

Azanasabwa gukomeza ibiganiro ku bibazo by’akarere k’Ibiyaga Bigari, aho Amerika ikomeje gushyigikira inzira za dipolomasi zigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Byongeye kandi, azahagararira inyungu z’Abanyamerika baba cyangwa bakorera mu Rwanda, anayobore ibikorwa by’Ambasade y’Amerika i Kigali.

Izina rya Nicholas Checker rishobora kuba ritazwi cyane mu ruhame, ariko uburambe bwe mu rwego rw’ubutasi, umutekano n’ububanyi n’amahanga bumushyira mu banyamerika bafite amateka akomeye mu miyoborere.

Naramuka yemejwe na Sena, azinjira mu nshingano zo kuyobora Ambasade y’Amerika mu Rwanda mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje kwaguka, ndetse n’akarere k’Ibiyaga Bigari kagikeneye uruhare rukomeye rwa dipolomasi mu gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano n’iterambere.

Nicholas Checker wahoze ari intasi ya CIA agiye kuba Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda (Ifoto: Getty Images)

Ibitekerezo