Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (African Union-AU) watangaje inama yihutirwa yabereye i Bujumbura, iyobowe na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, igamije guhuza ingamba ku rwego rw’umugabane mu guhangana n’icyorezo cya Ebola gikomeje kwiyongera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) no muri Uganda.
Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo (visioconférence), aho Perezida wa Komisiyo ya AU, Mahmoud Ali Youssouf, hamwe n’Ikigo cy’Afurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (Africa CDC) bagaragarije abakuru b’ibihugu uko icyo cyorezo gikomeje gukwirakwira n’ingaruka zacyo mu karere.
Iyi nama yibanze ku gushimangira igenzura ry’ikwirakwira ry’indwara, kongera imbaraga mu kwitegura kuyihashya no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu bigize AU. Abashinzwe ubuzima muri RDC bavuga ko icyorezo cyamaze kugera mu turere 31 two muri Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Raporo yo ku wa 14 Kamena igaragaza ko abantu 808 bamaze kwandura Ebola, mu gihe 192 bamaze guhitanwa na yo, naho 48 bakaba barakize. Kugeza ubu, 363 baracyari mu bitaro cyangwa bari mu gihe cyo kwitabwaho, mu gihe igipimo cy’impfu kigeze kuri 23,8%.
Intara ya Ituri ni yo yibasiwe cyane, kuko 91% by’abanduye bose ba ho babonetse. Gusa umutekano muke n’ihunga ry’abaturage bikomeje kubangamira ibikorwa byo kurwanya icyorezo. Gusa ibikorwa byo gukurikirana abantu bahuye n’abarwayi biri ku kigero cya 63,1%, kikiri hasi ugereranyije n’icyifuzo cya 95% gikenewe.
Imiryango n’inzego z’ubuzima zikomeje ibikorwa byo kuvura, gukumira no gukangurira abaturage kwirinda, mu gihe akarere gakomeje gushyira hamwe mu kurwanya iki cyorezo gikomeje guhangayikisha.

Ibitekerezo