Imyigaragambyo yo kwamagana abimukira mu mijyi ibiri ikomeye yo muri Afurika y’Epfo yakajije umurego aho imodoka zigera kuri 24 zatwitswe ndetse n’amaduka agasahurwa nk’uko Polisi yo muri icyo gihugu yabitangaje.
Amakuru avuga ko ubushyamirane bwatangiye ku wa Kane w’ejo hashize butangiriye mu gace ka Soweto gatuwemo n’abantu benshi ko hafi y’umujyi munini wa Johannesburg ndetse no mu mujyi wa Durban uherereye ku cyambu cyo mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Si ubwa mbere muri Afurika y’Epfo habaye urugomo nk’urwo rwo kwibasira abanyamahanga b’abimukira, cyane cyane abakomoka mu bihugu bituranye.
Uku gutwikira abimukira no gusahura amaduka yabo byabaye nyuma y’uko urukiko rutegetse leta gukuraho inzitizi zabuzaga abimukira gusaba ubuhungiro. Ni mu gihe kandi habayeho ibirego by’uko umunyamahanga yakubise umwe mu bigaragambyaga mu Mujyi wa Durban. Polisi ivuga ko abanyamahanga batatu batawe muri yombi ku byaha bifitanye isano n’uko gukubita.
Polisi yarashe amasasu adakomeretsa mu rwego rwo gutatanya abigaragambyaga bari bateraniye mu Mujyi wa Durban, mu Ntara ya Kwazulu-Natal imbere y’ikigo gisanzwe cyakira impunzi basaba ko icyo kigo cyarekeraho kwakira ubusabe bw’ubuhunzi.

Ibitekerezo