Macron yanze ubwegure bwaMinisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu

Text size

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yanze kwakira ubwegure bwa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Laurent Nunez, nyuma y’imvururu zabaye mu bice bitandukanye by’igihugu mu mpera z’icyumweru gishize.

Macron yasabye Nunez gukomeza inshingano ze no gushyiraho ingamba nshya zo guhangana byihuse n’abateza imvururu.

Yavuze ko gukwirakwira k’urugomo kwatewe ahanini n’intege nke mu myiteguro y’inzego z’umutekano no mu ikusanyamakuru ryari gutuma zimenya hakiri kare ibyategurwaga.

Izo mvururu zakurikiye imyigaragambyo yabaye hirya no hino mu gihugu, aho abaturage bamaganye izamuka ry’ibiciro n’isubira inyuma rya serivisi za leta, zirimo iz’uburezi.

Hateganyijwe inama yihutirwa ya guverinoma mu masaha ari imbere kuri uyu wa Mbere, igamije gusuzuma icyo kibazo no kugifatira ingamba.

Mu ijambo yagejeje ku baturage kuri televiziyo ku Cyumweru cy’ejo hashize, Macron yashimangiye ko abakoze ibyaha muri izo mvururu bazashyikirizwa ubutabera.

Macron yanavuze ko ari ngombwa gutandukanya abigaragambya bafite ibibazo bifatika bifuza ko bikemurwa n’abakoresha iyo myigaragambyo mu gusenya, kwangiza no gusahura imitungo y’abandi.

Mu bufaransa habaye imyigaragambyo ikaze. Ifoto: Reuters

Ibitekerezo