Imijyi myinshi yo mu Bufaransa yashyizeho amategeko abuza abaturage, cyane cyane urubyiruko, gutembera cyangwa guteranira hanze mu masaha ya nijoro. Ni ingamba zafashwe mu rwego rwo guhosha imvururu n’ubusahuzi bimaze iminsi muri icyo gihugu.
Amategeko mashya yatangajwe mu mijyi irimo Paris, Lyon, Marseille, Bordeaux, Nice na Lille, ndetse no mu tundi duce tw’igihugu. Mu murwa mukuru Paris, imyigaragambyo na yo yabujijwe.
Imvururu zatangiye mu kwezi gushize, ubwo abanyeshuri bigaragambyaga basaba ko imibereho n’inyigisho mu mashuri byanozwa. Nyuma, imyigaragambyo yakiriye n’ibindi bibazo byugarije abaturage, birimo izamuka ry’ibiciro by’ibintu by’ibanze. Mu mpera z’icyumweru gishize, abanyeshuri bari bashyigikiwe n’amashyirahamwe y’abakozi n’indi miryango y’abatavuga rumwe na leta.
Minisitiri w’Intebe,
Sébastien Lecornu, yavuze ko leta ishobora gutangaza ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe mu gihe byaba ngombwa. Perezida Emmanuel Macron, wari watangiye urugendo rw’akazi mu bihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu, yemeye ko polisi yananiwe guhangana n’imvururu mu mijyi imwe n’imwe.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Laurent Nuñez, yari yanenzwe n’abanyapolitiki batavuga rumwe na leta, bamushinja kudategura neza uburyo bwo guhangana n’imvururu. Macron ariko yanze ubwegure bwe.
Abategetsi bavuga ko abantu barenga 2,500 bamaze gufatwa. Ibiro Ntaramakuru by’Ubufatansa, AFP, byatangaje ko umwe mu bigaragambyaga yaciwe ikiganza n’igisasu cya polisi gikoreshwa mu gutatanya abantu. Abapolisi bagera ku 1,000 na bo bakomerekeye muri iyo mirwano.

Ibitekerezo