Abantu 27 bishwe, abandi 26 barakomereka mu bitero bibiri by’imbunda byabereye hafi ya Johannesburg na Cape Town muri Afurika y’Epfo. Polisi yatangiye gushakisha abakekwaho kubigiramo uruhare, ariko impamvu z’ibi bitero ntiramenyekana.
Igitero cya mbere cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’ejo hashize, mu kabari kari mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Johannesburg. Abagabo umunani bitwaje imbunda nini n’intoya bageze kuri ako kabari, batangira kurasa abantu bari hanze, nyuma binjira imbere na ho bakomeza kurasa.
Polisi yatangaje ko abagabo 13 n’abagore bane bahise bahasiga ubuzima, naho abandi 15 barakomereka. Abagabye icyo gitero kandi bambuye bamwe mu bari aho telefoni zigendanwa, mbere yo guhunga bakoresheje imodoka ebyiri zitaramenyekana. Izindi modoka ebyiri zatwitswe muri icyo gitero.
Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, ikindi gitero cyabereye hanze y’ahantu h’imyidagaduro hafi ya Cape Town, gihitana abantu 10, abandi 11 barakomereka. Batanu bapfiriye aho igitero cyabereye, mu gihe abandi batanu baguye mu bitaro.
Kugeza ubu, nta muntu urafatwa ku birebana n’ibi bitero byombi. Polisi yashyizeho itsinda ryihariye rishinzwe gushakisha no gufata ababigizemo uruhare.
Ibi bitero bibaye hashize iminsi mike abantu 11 biciwe mu gitero cyagabwe ku nzu yo mu gace ka KwaMakhutha, hafi ya Durban.
Afurika y’Epfo ikomeje guhangana n’ubwicanyi bukoreshejwe imbunda, cyane cyane izitunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Imibare igaragaza ko abantu bagera kuri 60 bicwa buri munsi muri iki gihugu gituwe n’abaturage barenga miliyoni 62.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ingabo zoherejwe gufasha Polisi mu bice byibasiwe cyane n’ubwicanyi. Perezida Cyril Ramaphosa na we yavuze ko ubugizi bwa nabi bukorwa n’imitwe y’abagizi ba nabi ari kimwe mu bibazo bikomeye bibangamiye demokarasi, umutekano n’iterambere by’igihugu.

Ibitekerezo