Igisirikare cya Sudani kirashinjwa kugaba ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) byahitanye abantu barenga 300 mu Ntara ya West Kordofan no mu Karere ka Abyei, gakomeje kugibwaho impaka hagati ya Sudani na Sudani y’Epfo.
Ikigo gikurikirana intambara muri Sudani, Sudan War Observatory, cyatangaje ko abantu bagera ku 150 baguye mu bitero byagabwe ku mugoroba wo ku Cyumweru cyashize muri West Kordofan, abandi bagera ku 150 barakomereka.
Nk’uko iki kigo kibivuga, indege zagabye ibyo bitero zahagurukiye mu Mujyi wa Kadugli, uri mu Ntara ya South Kordofan usanzwe ugenzurwa n’ingabo za leta.
Kimwe muri ibyo bitero cyibasiye ikamyo yari itwaye abantu bagera kuri 200 bagiye gutabara abari bapfushije. Iyo modoka yarashwe igeze mu Mujyi wa Al-Dabab, muri West Kordofan.
Amakuru Sudan War Observatory yahawe, avuga ko abantu 145 bari muri iyo kamyo bahasize ubuzima. Ikindi gitero cyibasiye ihema ryari riteraniyemo abaje kwifatanya n’abapfushije, gihitana abandi batanu.
Kuri uwo mugoroba, iki kigo cyatangaje ko hari n’ibitero bya drone byibasiye isoko ryo mu mujyi wa Al-Mujlad. Icyakora, umubare w’ababiguyemo n’abakomeretse ntiwari wakamenyekanye neza.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, abandi bantu 153 biciwe mu gitero cya drone cyibasiye isoko ryo mu karere k’Abyei.
Umuntu wo mu gisirikare cya Sudani yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ingabo za leta ari zo zagabye icyo gitero. Yavuze ko iryo soko ryakoreshwaga n’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF) mu kubona ibitoro.
Igitero cyo muri Abyei cyarushijeho kuzamura umwuka mubi hagati ya Sudani na Sudani y’Epfo, ibihugu byombi bisanzwe bifatanyije gucunga ako karere ariko buri kimwe kikavuga ko ari akacyo.
Abyei ikungahaye kuri peteroli, kandi amakimbirane ku buyobozi bwayo amaze imyaka atarakemuka, kuva Sudani y’Epfo yabona ubwigenge mu 2011.
Umuryango w’Abibumbye (UN) wagaragaje impungenge z’iyongera ry’ibitero by’indege zitagira abapilote muri Sudani. Wavuze ko bikomeje guhitana abasivili, barimo abana, no guhungabanya ibikorwa by’ibanze abaturage bakeneye mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ibitekerezo