Afurika y’Epfo: Igitero cyahitanye abantu 11 hafi ya Durban

Text size

Abantu 11 bapfuye, abandi batatu barakomereka mu gitero cyabereye mu nzu yari iri kuberamo ibirori i KwaMakhutha, mu Ntara ya KwaZulu-Natal muri Afurika y’Epfo, mu ijoro ryo ku wa 22 Nzeri 2026.

Polisi yo muri ako gace yavuze ko abagabo batatu bitwaje imbunda binjiye muri iyo nzu yari irimo abantu 14. Abantu icumi bahita bapfira aho, bane bajyanwa kwa muganga, umwe muri bo aza gupfa. Mu bapfuye harimo umugore polisi ikeka ko yari atwite.

Impamvu y’iki gitero ntiramenyekana. Polisi ivuga ko idashobora kwirengagiza ko gishobora kuba gifitanye isano n’amakimbirane hagati y’amatsinda ahanganye, ariko iperereza ni ryo rizabyemeza. Umuyobozi mukuru wa polisi w’agateganyo, Puleng Dimpane, yategetse ko hakorwa igikorwa cy’iminsi itatu cyo gushakisha abakekwaho kugaba icyo gitero.

Iki gitero kibaye mu gihe Afurika y’Epfo ikomeje guhangana n’ubwicanyi buri ku rwego rwo hejuru.

Muri Afurika y’Epfo, igitero cyahitanye abantu 11 bari mu birori abandi barakomereka. Ifoto: SPA

Ibitekerezo