Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Afurika y’Epfo, Lt Gen Shadrack Sibiya, yeguye ku mirimo ye nyuma y’ibyumweru bibiri atawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina.
Umuvugizi wa polisi yatangaje ko umunyamategeko wa Sibiya yashyikirije ibaruwa y’ubwegure bw’umukiliya we abari bayoboye iburanisha ku myitwarire ye, ryabaye ku wa Mbere w’ejo hashize tariki ya 12 Ukwakira 2026.
Sibiya, w’imyaka 59 y’amavuko, yari yarahagaritswe ku kazi mu mwaka ushize kubera ibirego by’uko afitanye umubano n’abayobozi b’udutsiko tw’abagizi ba nabi.
Uyu muyobozi ahakana ibyo aregwa, kimwe n’ibyo ashinjwa byo kugirana umubano n’umukobwa w’imyaka 16, gufata ku ngufu umugore w’imyaka 18 no gukora ubucuruzi bw’abantu.
Ku birego bireba uwo mugore w’imyaka 18, Sibiya yemera ko bakoze imibonano mpuzabitsina, ariko akavuga ko bombi bari babyumvikanyeho mbere yo kuyikora. Akomeje gufungwa kuva yatabwa muri yombi mu byumweru bitatu bishize.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, umuvugizi wa polisi, Athlenda Mathe, yavuze ko ubwegure bwa Sibiya bufatwa nko kuva mu gipolisi mu gisebo, kuko yeguye agikurikiranwe mu rubanza rujyanye n’imyitwarire ye mu kazi.

Ibitekerezo