AI ikomeje gutera impungenge ku mirimo y’urubyiruko

Ubushomeri mu rubyiruko bukomeje kuba ikibazo gihangayikishije isi, nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Murimo (ILO) rigaragaje ko bwongeye kwiyongera mu 2025. Ubukungu bw’ibihugu byinshi bwazahajwe n’umuvuduko muke, amakimbirane ya politiki ndetse no kudahanga imirimo mishya ihagije biri mu byatumye iki kibazo kirushaho gukomera.

Raporo nshya ya ILO yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, igaragaza ko igipimo cy’ubushomeri mu bafite hagati y’imyaka 15 na 24 cyageze kuri 12,4% mu 2025, kivuye kuri 12,3% mu 2023. Ibi bisobanuye ko urubyiruko rugera kuri miliyoni 67 ku isi yose rutari rufite akazi.

ILO ivuga ko iri zamuka ryasubije inyuma intambwe zari zimaze guterwa mu guhangana n’ingaruka icyorezo cya COVID-19 cyasize ku isoko ry’umurimo. Si umubare w’akazi gusa wagabanutse, ahubwo n’imirimo urubyiruko rubona akenshi ntiba ifite ireme cyangwa umutekano uhagije.

Umubare w’urubyiruko rudafite akazi, rutiga kandi rutitabira amahugurwa na wo wageze kuri 20%, ni ukuvuga abasaga miliyoni 257. Ibihugu by’Abarabu ni byo biza imbere mu kugira igipimo kinini cy’ubushomeri mu rubyiruko, kingana na 26,2%, bigakurikirwa n’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyaruguru bifite 22,6%.

Raporo inagaragaza ko amahirwe y’imirimo isaba ubumenyi buciriritse agenda agabanuka. Muri yo harimo akazi ko mu biro, ubunyamabanga, ubuyobozi, ubucuruzi n’inganda. Ubusanzwe, iyi mirimo yafashaga abakiri bato barangije amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza gutangira urugendo rwabo ku isoko ry’umurimo.

Iterambere ry’ubwenge buhangano (AI) na ryo riri mu bishobora kurushaho kugabanya bene iyo mirimo, kuko ibikorwa byinshi byakorwaga n’abantu bigenda bihabwa ikoranabuhanga. ILO yaburiye ko urubyiruko rushobora guhura n’ingorane zikomeye mu gihe rudahawe ubumenyi bujyanye n’imirimo iri kuvuka.

Nubwo bimeze bityo, imirimo isaba ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru ikomeje kwiyongera mu bihugu byinshi. Amahanga akeneye cyane abakozi bafite ubumenyi mu bya siyansi n’ubushakashatsi, ubwubatsi, ubuvuzi ndetse n’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, urubyiruko rwinshi ntirushobora kumara igihe kirekire rudakora kubera ubukene n’ibindi bibazo by’imibereho. Ibi bituma benshi bemera imirimo idafite umutekano, amasezerano cyangwa uburenganzira bwuzuye bw’umukozi.

ILO igaragaza ko hafi urubyiruko icyenda kuri 10 rukora mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse ruri mu mirimo itemewe cyangwa itanditswe mu buryo bwemewe n’amategeko. Bene iyo mirimo akenshi ntitanga ubwiteganyirize, uburinzi ku kazi cyangwa ibindi byangombwa bigenerwa umukozi.

Ifoto yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano igaragaza urubyiruko ruri hamwe rudafite akazi. Kigali24

Ibitekerezo