Amagambo akakaye ya Muhoozi kuri Besigye yateje impaka

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yongeye guteza impaka nyuma yo gutangaza ubutumwa bukakaye ku rubuga rwa X, aho yavuze ko azahanisha by’intangarugero umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Kizza Besigye, amushinja gushaka kwica Perezida Yoweri Museveni.

Aya magambo yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse anavugwaho cyane mu rwego rwa politiki muri Uganda.

Iri tangazo rije mu gihe Besigye afunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo ubugambanyi, mu rubanza rukomeje guteza impaka. Mu minsi ishize, Urukiko Rukuru rwa Kampala rwategetse Muhoozi gutanga ibisobanuro ku birego bimushinja byo gutangaza amagambo ashobora gufatwa nk’akangisha ubuzima bwa Besigye.

Mu myaka myinshi ishize, Kizza Besigye yabaye umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bazwi cyane muri Uganda ndetse yigeze guhangana na Museveni mu matora ya Perezida inshuro nyinshi. Amagambo ya Muhoozi yongeye kugaragaza ubushyamirane bukomeje hagati y’ubutegetsi bwa Uganda n’abatavuga rumwe na bwo, mu gihe igihugu gikomeje kwitegura ibihe bikomeye bya politiki.

Ifoto igaragaza ku ruhande rumwe umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Kizza Besigye, yegeranyijwe n’iy’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba

Ibitekerezo