Amagambo ya JD Vance yabyukije impaka zikomeye

Minisitiri w’Intebe Wungirije w’Ubwongereza, David Lammy, yatangaje ko yahamagaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, amubwira ko yibeshye ku magambo yavuze ku rupfu rwa Henry Nowak, umusore w’Umwongereza w’imyaka 18 wishwe atewe icyuma umwaka ushize.

JD Vance yari yavuze ko urwo rupfu rwatewe n’icyo yise “iyinjira ry’abimukira ku bwinshi”, ndetse ko igisubizo gikwiye ari “uburakari bufite ishingiro”. Ariko Lammy yavuze ko yamusobanuriye ko urwo rupfu nta ho ruhuriye n’abimukira benshi nk’uko Vance yabivuze.

Henry Nowak yishwe mu Kuboza 2025 mu Mujyi wa Southampton na Vickrum Digwa. Uwo mugabo yabeshye ko yari yatutswe ashingiye ku ibara ry’uruhu ndetse ko yari yirwanaho, ariko nyuma urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu. Digwa yavukiye kandi akurira mu Bwongereza.

Amashusho yafashwe na camera z’abapolisi yerekanye ko Henry Nowak yafashwe yambikwa amapingu ari mu bihe bikomeye mbere y’uko apfa, nyuma y’uko Digwa abeshye abapolisi ko ari we wari wagabweho igitero cy’irondaruhu. Ibi byakuruye impaka zikomeye ku mikorere y’abapolisi no ku mategeko agenga ibyuma mu Bwongereza.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Lammy yavuze ko yagiranye ibiganiro “bifunguye kandi bikomeye” na Vance, amusobanurira ko amagambo ye ashobora kongera amacakubiri. Yongeyeho ko nubwo batemeranya kuri iyo ngingo, bakomeje kuba inshuti kandi bakorana nk’abayobozi.

Se wa Henry Nowak, Mark Nowak, na we yasabye abaturage kutifashisha urupfu rw’umuhungu we mu gukwirakwiza urwango cyangwa amacakubiri, ashimangira ko umuryango we wifuza amahoro n’ubwiyunge.

Hagati aho, Guverinoma y’Ubwongereza yanenze abantu bashaka kwivanga muri demokarasi y’icyo gihugu no guteza amacakubiri. Nanone, urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire y’abapolisi rwatangiye iperereza ku buryo abapolisi bitwaye muri uru rubanza.

Lammy yavuze kandi ko nubwo mu mateka habayeho ivanguramoko mu nzego z’umutekano, muri iki gihe ibintu byahindutse cyane, ashimangira ko abantu bose bagomba kungana imbere y’amategeko.

Ifoto:BBC

Ibitekerezo