Urukiko rwo muri Indonesia rwakatiye abantu 19 bari bagize itsinda ryacuruzaga impinja, mu rubanza rwari rumaze amezi menshi rukurikiranwe cyane n’abaturage bo muri Indonesia no muri Singapore. Nubwo uru rubanza rwarangiye, ikibazo gikomeye cyasigaye kitabonye igisubizo ni icy’ahazaza h’impinja zimwe zoherejwe muri Singapore zikahabwa imiryango yazireze.
Abahanga mu burenganzira bw’umwana, imiryango iharanira kurwanya icuruzwa ry’abantu ndetse n’ababyeyi barera abo bana bose bafite ibitekerezo bitandukanye ku cyakorwa. Bamwe bavuga ko abo bana bagomba gusubizwa mu gihugu cya bo no gushakirwa imiryango yabibarutse, mu gihe abandi bavuga ko kubakura mu miryango barererwamo bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye mu mitekerereze no mu mibereho ya bo.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru turi gusoza, urukiko rwo muri Indonesia rwahamije icyaha abantu 19 bari bagize umutwe wacuruzaga impinja. Iperereza ryagaragaje ko iri tsinda ryabonye nibura impinja 34, rikazigurisha mu buryo bwiswe ubw’uburere (adoption), nyamara mu by’ukuri ari ubucuruzi butemewe n’amategeko.
Nibura impinja 12 zoherejwe muri Singapore, aho zashyikirijwe imiryango yifuzaga kurera abana. Abashinjacyaha bagaragaje ko abagize iri tsinda bakoreshaga inyandiko mpimbano kugira ngo abana babone ibyangombwa byemewe, bikoroshya kubambutsa imipaka no kubashyikiriza indi miryango.
Urubanza rwagaragaje uburyo hari icyuho gikomeye mu igenzura ry’inyandiko z’abana, ndetse n’uruhare rw’abayobozi bamwe batanze ibyangombwa bishingiye ku mpimbano.

Ababyeyi bo muri Singapore bari mu gihirahiro
Kimwe mu bibazo bikomeye byagarutsweho nyuma y’urubanza ni icy’ababyeyi bo muri Singapore bamaze igihe barera abo bana.
Umwe muri bo, wakoresheje izina rya David ku bw’umutekano we, yavuze ko we n’umugore we bamaze hafi umwaka babayeho bafite ubwoba, batazi niba umwana barera bazamwamburwa.
Yagize ati: “Twifuza ko ibihugu byombi bifata icyemezo vuba. Tumaze hafi umwaka tubayeho mu bwoba no mu gihirahiro. Turifuza gusa kurerera umwana wacu mu rugo rufite urukundo n’umutekano.”
David yavuze ko we n’umugore we batigeze bamenya ko umwana bahawe ashobora kuba yaracurujwe. Yasobanuye ko bubahirije inzira zose zasabwaga n’amategeko ya Singapore, ndetse bagenzurwa inshuro nyinshi n’inzego z’ubuyobozi mbere yo kwemererwa kurera uwo mwana.
Bavuga ko iyo haba hari ikibazo mu nyandiko z’umwana, inzego zishinzwe kubigenzura zari zikwiye kuba zarakibonye mbere.
Nyuma y’urubanza, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Indonesia yavuze ko hakiri ibintu byinshi bigomba gusuzumwa mbere yo gufata umwanzuro.
Harimo: kumenya neza umwirondoro nyakuri wa buri mwana, gushakisha ababyeyi bamubyaye, kureba uko amategeko ya Singapore abiteganya, no gushyira imbere inyungu z’umwana mbere ya byose.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Singapore ntiburatangaza umwanzuro buzafata kuri abo bana.
Abaharanira uburenganzira bw’abana basaba ko basubizwa iwabo
Imiryango iharanira uburenganzira bw’abana muri Indonesia ivuga ko abana bose bacurujwe bagomba gusubizwa igihugu cya bo nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Ai Maryanti, umwe mu bayobozi ba Komisiyo yigenga ishinzwe kurengera abana muri Indonesia, yavuze ko kuba abana bamaze kwakirwa n’imiryango yo muri Singapore bidakwiye guhita bifatwa nk’igisubizo cya nyuma.
Yavuze ko icy’ingenzi ari ukubanza kumenya abo bana abo ari bo nyakuri, kumenya aho bakomoka no kureba niba bafite imiryango ishobora kubakira.
Yongeyeho ko inyandiko zose zakoreshejwe muri iki gikorwa zari zarahinduwe ku buryo butemewe, bityo inzira yose y’uburere ishobora kuba yarubakiye ku buriganya.
Inyandiko mpimbano zafashije abakora ubu bucuruzi
Mu iburanisha hagaragaye uburyo abagize iri tsinda bahimbaga ibyangombwa.
Bashyiragaho amazina ya bo nk’aho ari bo babyeyi b’impinja ku byemezo by’amavuko ndetse no ku byangombwa by’imiryango.
Abayobozi bo mu nzego z’ibanze batanze ibyo byangombwa batabanje kugenzura niba amakuru yatanzwe ari ukuri, ibintu byafashije iri tsinda gukora ubucuruzi bwa ryo igihe kirekire ritavumbuwe.
Abasesenguzi bavuga ko iki kibazo cyerekanye intege nke zikiri mu mikorere y’inzego zitanga ibyangombwa by’irangamimerere.
Kubasubiza muri Indonesia si ibintu byoroshye
Abanyamategeko bavuga ko gusubiza abo bana muri Indonesia bishobora kuzaba ikibazo gikomeye.
Muri Singapore, icyemezo cyo kwemerera umuntu kurera umwana gikunze gufatwa nk’icya nyuma, kuko mbere y’uko gitangwa haba habanje gukorwa igenzura rikomeye.
Abanyamategeko bavuga ko nta rubanza ruzwi rwigeze rutesha agaciro icyemezo nk’icyo nyuma yo kugitanga.
Bivuze ko niba leta ya Singapore ishaka kubisubiramo, inkiko zizabanza kureba ibintu byinshi birimo: inyungu z’umwana, igihe amaze abana n’umuryango umurera, ubuzima ategerejwe kubamo naramuka asubijwe muri Indonesia, ndetse n’ingaruka zo gutandukanywa n’abamureraga kuva akiri uruhinja.
Abahanga mu mitekerereze y’abana baraburira
Abahanga mu buzima bwo mu mutwe bw’abana bavuga ko gutandukanya umwana n’abantu yabanye na bo kuva akiri uruhinja bishobora kumusigira ibikomere bizamukurikirana ubuzima bwe bwose.
Abana benshi bajyanywe muri Singapore hagati ya 2023 na 2025. Bamwe muri bo ubu bafite imyaka irenga itatu, kandi bamenyereye ubuzima, ururimi n’imiryango barererwamo.
Abahanga bavuga ko icyemezo kizafatwa kigomba kureba mbere na mbere icyagirira umwana akamaro aho gushyira imbere impaka z’amategeko gusa.
Ikindi kibazo gikomeye ni uko kugeza ubu hari abana benshi ubuyobozi bwa Indonesia butaramenya ababyeyi ba bo.
Ibi bivuze ko n’iyo basubizwa mu gihugu cya bo, hari bamwe batazagira umuryango ubakira.
Nibura izindi mpinja umunani zakuwe muri iri tsinda zisanzwe zitaweho n’ikigo cy’imfubyi cyo mu mujyi wa Bandung.
Abashakashatsi bavuga ko niba umwana nta muryango uzwi afite kandi yaramaze imyaka myinshi arererwa muri Singapore, bishobora kuba byiza ko akomeza kubana n’abamureze, ariko agakomeza gushakirwa inkomoko ye kugira ngo azayimenye igihe nikigera.
Icuruzwa ry’abana rikomeje kuba ikibazo ku Isi
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko icuruzwa ry’abantu rikomeje kuba kimwe mu byaha byambukiranya imipaka byinjiriza amafaranga menshi imitwe y’abagizi ba nabi, nyuma y’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’intwaro.
Abana ni bo bakunze kwibasirwa cyane, aho bamwe bacuruzwa kugira ngo bakoreshwe imirimo ivunanye, abandi bagakoreshwa mu busambanyi, mu gusabiriza cyangwa bakagurishwa binyuze mu nzira z’uburere butemewe.
Imiryango mpuzamahanga isaba ibihugu gukaza igenzura ku byangombwa by’ivuka, kunoza uburyo bwo kwemerera abantu kurera abana no kongera ubufatanye hagati y’ibihugu kugira ngo ayo matsinda adakomeza kubona icyuho cyo gukora ibyaha.
Abahanga kandi basaba ko ibihugu bishyiraho uburyo bwo gukurikirana abana bose bajyanwa mu mahanga binyuze mu nzira z’uburere, kugira ngo hamenyekane neza inkomoko ya bo ndetse hirindwe ko hari abana bacuruzwa bitwikiriye inzira zemewe n’amategeko.
Mu gihe urubanza rwamaze kurangira, ikibazo cy’abo bana kiracyari urujijo. Ese bazasubizwa mu miryango yababyaye niboneka? Ese bazasigara mu miryango yabareze muri Singapore? Cyangwa hazafatwa undi mwanzuro ushyira imbere inyungu za bo? Ibi ni byo ibihugu byombi, inkiko n’inzego zirengera abana bizasabwa gusubiza mu minsi iri imbere, mu gihe ubuzima bw’abo bana bukomeje kuba hagati y’amategeko, amarangamutima n’uburenganzira bwa bo.

Ibitekerezo