Abantu bagera kuri 20 bamaze gutangazwa ko bahitanywe n’umutingito wari ku gipimo cya 7,7 wibasiye ikirwa cya Flores mu burasirazuba bwa Indonesia mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Kanama 2026.
Amakuru aheruka atangwa n’inzego z’ubutabazi avuga ko abandi bantu benshi bakomerekejwe, mu gihe hari n’abataraboneka. Imibare y’abahuye n’ingaruka z’uyu mutingito ishobora gukomeza kwiyongera kuko ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n’inyubako bigikomeje. Reuters yatangaje ko kugera mu duce twibasiwe cyane bikomeje kugorana kubera inkangu n’itumanaho ryahagaze.
Ikigo cya Indonesia gishinzwe ubumenyi bw’ikirere n’imitingito, BMKG, cyatangaje ko uyu mutingito wabereye mu nyanja, ku bilometero 30 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nagekeo. Wari ufite indiri ku bujyakuzimu bwa kilometero 15, ibintu byatumye umutingito ugira ingaruka zikomeye ku butaka.
Umutingito wakurikiwe n’indi myinshi, irimo uwari ku gipimo cya 6,1. Abategetsi babanje gutanga umuburo wa tsunami mu bice bya East Nusa Tenggara, West Nusa Tenggara na South Sulawesi, ariko ukurwaho nyuma y’amasaha agera kuri atatu.
Mu mujyi wa Maumere, ibice binini bya sima byahanutse ku nyubako iri ku cyambu, bigwira abagenzi bari bategereje ubwato. Hari n’abaguye mu nyanja ubwo inzira yabahuzaga n’ubwato yasenyukaga.
Guverineri w’Intara ya East Nusa Tenggara, Emanuel Melkiades Laka Lena, yavuze ko bamwe mu bishwe bagwiriwe n’inkuta n’ibisenge by’inzu mu gihe bari basinziriye. Abantu bagera ku 2,000 bo muri Nagekeo bahungiye ahantu hategereye inkombe nyuma y’uko amazi y’inyanja yari yabanje gusubira inyuma, bigatera ubwoba ko hashobora kuza tsunami.
Abaturage basabwe kutinjira mu nyubako zamaze gusaduka cyangwa kwangirika, kuko imitingito mito ikomeje kumvikana. Abenshi bahisemo kurara hanze batinya ko amazu yabo ashobora kubagwira.
Indonesia ikunze kwibasirwa n’imitingito n’iruka ry’ibirunga kubera ko iherereye mu gace kazwi nka Pacific Ring of Fire, aho ibisate bikomeye by’ubutaka bihurira.

Ibitekerezo