Amerika na Iran byongeye gukozanyaho

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagabye ibitero kuri Iran nyuma y’uko Perezida Donald Trump ashinje icyo gihugu kurasa kajugujugu ya gisirikare y’Amerika yo mu bwoko bwa “Apache” mu gace ka Hormuz, inzira y’amazi ifatiye runini ubucuruzi mpuzamahanga.

Igisirikare cy’Amerika cyatangaje ko ibyo bitero byatangiye ku mugoroba wo ku wa Kabiri w’ejo hashize, kivuga ko ari igisubizo ku gitero cyagabwe kuri iyo kajugujugu. Ubuyobozi bw’ingabo z’Amerika mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwasobanuye ko ari “igisubizo gikwiranye n’ubushotoranyi bwa Iran budafite ishingiro.” Mu gihe cy’ibyo bitero, humvikanye ibiturika mu bice bitandukanye byo ku nkombe z’Ikigobe cy’Abaperise no mu gace ka Hormuz.

Abapilote babiri bari muri iyo kajugujugu yarashwe bararokowe kandi nta n’umwe wakomeretse. Perezida Trump yavuze ko nubwo barokotse, Amerika yagombaga gusubiza icyo gitero. Amakuru y’abategetsi b’Amerika avuga ko kajugujugu yarashwe hakoreshejwe drone ya Iran, nubwo kugeza ubu hataramenyekana neza niba icyo gitero cyari kigambiriwe cyangwa cyabaye ku bw’impanuka.

Nyuma y’amasaha make, Amerika yahise igaba ibitero byibasiye ibikorwa byo kwirinda no kugenzura ikirere bya Iran. Ibinyamakuru bya leta ya Iran byatangaje ko ibisasu byumvikanye mu mijyi irimo Bandar Abbas, Qeshm na Sirik.

Iran na yo yahise itanga ubutumwa bukakaye, ivuga ko itazihanganira igitero cyangwa iterabwoba iryo ari ryo ryose. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran,Abbas Araghchi, yaburiye Amerika igihugu cye kitazareka igitero cyangwa iterabwoba iryo ari ryo ryose kandi ko izihorera nibiba ngombwa.

Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwo Hagati, aho na Israel yakomeje kugaba ibitero mu majyepfo ya Libani. Iran yari yaraburiye ko ibitero bya Israel muri ako karere bishobora gutuma yongera gusubiza mu buryo bwa gisirikare.

Nubwo hari ibiganiro by’amahoro byari bikomeje hagati ya Washington na Tehran, ibi bitero bishya byatumye impungenge z’ukwiyongera kw’intambara mu karere zongera kwiyongera, cyane cyane mu gace ka Hormuz ganyuramo igice kinini cy’ubucuruzi bwa peteroli ku isi.

Kajugujugu y’Amerika yahanuwe hafi ya Hormuz (Getty Images)

Ibitekerezo