Yapfuye atewe urushinge, nyir’ivuriro atabwa muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ndorimana Etienne, nyiri ivuriro ry’ibanze rya Inshuti Nyabikoni riherereye i Kiruhura mu Karere ka Nyarugenge, nyuma y’urupfu rw’umukobwa w’imyaka 26 wari wagiye kwivurizayo.

Amakuru yatanzwe kuri iki kibazo avuga ko uwo mukobwa yageze muri iryo vuriro mu ntangiriro z’iki cyumweru agiye gushaka ubufasha bw’abaganga. Bikekwa ko yaje guterwa urushinge rw’umuti utera ikinya, nyuma ya ho ahita yitaba Imana. Icyakora, icyamwishe ntikiratangazwa ku mugaragaro kuko hagitegerejwe ibyavuye mu iperereza.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko Ndorimana, ari na we ukekwaho gutera uwo mukobwa urushinge, yafashwe. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karama mu gihe dosiye ye ikomeje gukorwaho iperereza nk’uko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso Bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga Bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute—RFI), kugira ngo hakorwe isuzuma rigamije kumenya impamvu nyakuri y’urupfu rwe.

Nubwo isuzuma ry’umurambo ryamaze gukorwa, ibyavuye muri ryo ntibirashyirwa ahagaragara. Nyakwigendera yashyinguwe ku wa 11 Kanama 2026.

Ifatwa rya Ndorimana ntirisobanura ko icyaha cyamaze kumuhama. Inzego zibishinzwe ni zo zizagaragaza niba urupfu rwatewe n’umuti yakoreshejwe, ingano ya wo, uko watanzwe cyangwa indi mpamvu. Mu mategeko, ukekwaho icyaha akomeza gufatwa nk’umwere kugeza urukiko rubifitiye ububasha rumuhamije icyaha burundu.

Ifoto yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano igaragaza RIB igeze ku ivuriro aho umukobwa yapfiriye. Kigali24

Ibitekerezo