Kigali igiye kwakira Isi: Inama ikomeye ya Kiliziya Gatolika

Ubuyobozi bwa SIGNIS Africa bwatangaje ko imyiteguro y’Inama Nkuru y’Isi y’Ihuriro ry’Abanyamwuga Gatolika mu Itangazamakuru (SIGNIS World Congress 2026) izabera i Kigali mu Rwanda kuva ku wa 3 kugeza ku wa 8 Kanama 2026 irarimbanije kandi ko byose byamaze gutegurwa ku buryo abazayitabira bazakirwa neza.

Perezida wa SIGNIS Africa akaba n’Umuyobozi wa Komite Nyafurika ishinzwe gutegura iyi nama, Padiri Prof. Walter Chikwendu Ihejirika, yavuze ko hasigaye igihe kitageze ku kwezi ngo inama itangire, ariko ko nta kibazo na kimwe gihangayikishije abategura.

Mu kiganiro yagiranye na Vatican News dukesha iyi nkuru, Padiri Walter yavuze ko komite zombi, iy’Umugabane w’Afurika n’iyo mu Rwanda, zimaze igihe zikora ubutaruhuka kugira ngo iyi nama izabe imwe mu zabayeho zateguwe neza kurusha izindi.

Yagize ati: “Twakoraga amanywa n’ijoro kugira ngo buri kintu cyose gitegurwe neza. Dufite icyizere ko abazagera i Kigali bazahasanga imyiteguro inoze kandi izabafasha gukurikirana gahunda zose nta nkomyi”.

Yongeyeho ko urubuga rwa interineti rwashyiriweho iyi nama rwafashije cyane mu kwiyandikisha kw’abanyamwuga bo mu itangazamakuru Gatolika baturuka hirya no hino ku isi, ndetse rukomeje gutanga amakuru yose akenewe ku bazitabira.

Hoteli Sainte Famille ni yo izakira iyi nama

Iyi nama mpuzamahanga izabera muri Sainte Famille Hotel, iri rwagati mu Mujyi wa Kigali, aho hateganyijwe kwakira amagana y’abitabiriye baturutse mu bihugu birenga 100.

Abategura bavuga ko bashyizeho amakipe atandukanye ashinzwe kwakira abashyitsi, kubashakira amacumbi, gutegura ingendo, ubwikorezi ndetse no kubafasha bageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Banateguye uburyo bwo kohereza inzandiko z’ubutumire ku banyamuryango ba SIGNIS, abanyamakuru Gatolika batandukanye n’abandi bashyitsi bazitabira iyo nama, hagamijwe koroshya ibisabwa mu ngendo no kubona visa ku bazituruka mu mahanga.

Padiri Walter yavuze ko intego nyamukuru ari uko abazaza i Kigali bazatahana isura nziza y’u Rwanda ndetse n’iy’Afurika muri rusange.

U Rwanda rwatangaje ko nta Ebola ihari

Mu minsi ishize hari impungenge zatewe n’icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu gihana imbibi n’u Rwanda.

Icyakora Padiri Walter yahumurije abazitabira iyi nama, avuga ko Komite iyitegura yakomeje gukorana bya hafi na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.

Yavuze ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwabijeje ko nta murwayi wa Ebola uri mu gihugu kandi ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) ritigeze ritanga umuburo wo guhagarika ingendo zerekeza mu Rwanda.

Yagize ati: “Guverinoma y’u Rwanda yaduhamirije ko nta mpamvu yo kugira impungenge. Ebola ntiyageze mu Rwanda kandi abazaza muri iyi nama bazaba bafite umutekano usesuye mu bijyanye n’ubuzima”.

U Rwanda rufite uburambe mu gukaza ingamba zo gukumira ibyorezo binyuze mu gusuzuma abinjira ku mipaka, gukurikirana ubuzima bw’abagenzi no gutegura inzego z’ubuvuzi ku buryo bwihuse igihe bibaye ngombwa.

Haracyari amahirwe ku batarandikisha

Nubwo kwiyandikisha ku mugaragaro byarangiye ku wa 30 Kamena 2026, ubuyobozi bwa SIGNIS bwatangaje ko butifuza ko hari umuntu ushaka kwitabira inama wabura amahirwe.

Abatarabashije kwiyandikisha kubera ibibazo by’ingendo, kubona uruhushya rw’akazi cyangwa izindi mpamvu basabwe kuvugana n’abategura kugira ngo harebwe uko bafashwa.

Iyi nama ifunguye ku banyamwuga bose bakora mu itangazamakuru Gatolika, baba abanyamuryango ba SIGNIS cyangwa abatari bo.

Insanganyamatsiko ijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho

Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti: “Itangazamakuru rishingiye ku ikoranabuhanga mu guteza imbere ubumwe, uburinganire n’imibereho myiza y’ibidukikije”.

Padiri Walter yavuze ko iyi nsanganyamatsiko ihura neza n’inyandiko nshya ya Papa Leo yiswe Magnifica Humanitas, igaruka ku buryo ikoranabuhanga ririmo ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) rikwiye gukoreshwa rirengera agaciro ka muntu aho kukamuhutaza.

Abazitabira bazaganira ku mahirwe n’imbogamizi ziri mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho mu itangazamakuru, uburyo bwo kurwanya amakuru y’ibinyoma, kurengera ubuzima bwite bw’abakoresha internet no kubaka itangazabumenyi rishingiye ku kuri no ku ndangagaciro.

Inama ua SIGNIS izabera mu Rwanda kuva ku wa 3 kugeza ku wa 8 Kanama 2026 (Ifoto: Vatican News)

Indege zagabanyije ibiciro

Mu rwego rwo korohereza abazitabira iyi nama kugera mu Rwanda, ubuyobozi bwa SIGNIS bwagiranye amasezerano n’ibigo by’indege birimo RwandAir, Ethiopian Airlines na Kenya Airways.

Abazagenda bakoresheje ibyo bigo bazahabwa igabanyirizwa rya 15% ku giciro cy’itike, bakoresheje kode yihariye bazahabwa n’abategura inama.

Ibi bikaba biteganyijwe gufasha abanyamakuru n’abandi banyamwuga benshi bo muri Afurika no ku yindi migabane kubona uburyo bworoshye bwo kugera i Kigali.

Abayobozi bakomeye ba Vatican bazitabira

Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’Abakaridinali, Abasenyeri Bakuru, abayobozi bakuru ba Vatican, intumwa za Holy See, ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga Gatolika irimo EWTN, Conrad N. Hilton Foundation, Catholic Relief Services (CRS), American Bible Society n’indi myinshi ikorana na Kiliziya Gatolika.

Hazitabira kandi abanyamakuru, abakora kuri radiyo, televiziyo, sinema, ibinyamakuru n’imbuga nkoranyambaga baturutse hirya no hino ku isi.

Amahirwe akomeye ku Rwanda no kuri Afurika

Abategura bavuga ko iyi nama itazaba ari iy’ibiganiro gusa, ahubwo izanatanga amahirwe yo kubaka ubufatanye hagati y’abanyamwuga bo mu itangazamakuru, gusangira ubunararibonye no kuvumbura umuco nyarwanda n’uw’Afurika.

Abashyitsi bazanasura ahantu nyaburanga hatandukanye mu Rwanda, bamenye amateka ya rwo, iterambere rugezeho, umuco wo kwakira abashyitsi ndetse n’uruhare rw’itangazamakuru mu kubaka amahoro n’ubumwe.

SIGNIS ni ihuriro mpuzamahanga ry’abanyamwuga Gatolika mu itangazamakuru rihuza abanyamuryango bo mu bihugu bisaga 100 ku isi, bakorera mu nzego zirimo radiyo, televiziyo, sinema, ubunyamakuru n’itangazamakuru rishingiye kuri interineti. Iyi nama izabera i Kigali ifatwa nk’imwe mu zikomeye zizahuza abanyamakuru Gatolika ku rwego rw’isi, ikazatanga n’amahirwe akomeye yo gukomeza kumenyekanisha u Rwanda nk’igicumbi cy’inama mpuzamahanga muri Afurika.

Inama ya SIGNIS iheruka kubera QUEBEC muri Canada mu 2017 (Ifoto: AMECEA)

Ibitekerezo