FIA yakomanyirije u Burundi muri Rally

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino yo Gusiganwa n’Imodoka (FIA) ryakuye by’agateganyo u Burundi ku ngengabihe y’amarushanwa ya Rally, bituma irushanwa mpuzamahanga ryari riteganyijwe kubera mu Ntara ya Ngozi muri Kanama 2026 ritakibaye nk’uko byari byitezwe.

Amakuru BBC Gahuzamiryango [dukesha iyi nkuru] yahawe n’abantu begereye abategura iri rushanwa avuga ko iki cyemezo gishobora kuba gifitanye isano n’ibibazo byagaragaye mu myiteguro, birimo imicungire y’amafaranga yari yaragenewe Rally.

Icyakora, abandi bavuga ko impamvu nyamukuru ari amafaranga y’umusanzu u Burundi bwari bukibereyemo FIA. Ibihugu n’amashyirahamwe y’imikino yo gusiganwa n’imodoka bigira imisanzu bisabwa kwishyura kugira ngo bikomeze kwemererwa kwakira amarushanwa mpuzamahanga.

Umwe mu bafite amakuru kuri iki kibazo yabwiye BBC ko iyo igihugu kitubahirije inshingano za cyo z’imari, FIA ishobora kugikura ku ngengabihe y’amarushanwa kugeza kimaze gukemura ibyo kibazo.

Abayobozi b’ishyirahamwe ritegura Rally mu Burundi nta cyo baravuga kuri aya makuru nk’uko BBC yabitangaje. Nta tangazo rirambuye rya FIA ryari ryasobanura ku mugaragaro impamvu z’iki cyemezo.

Gusiba kw’iri rushanwa ntibizagira ingaruka ku bakinnyi gusa, ahubwo bishobora no guteza igihombo abacuruzi bo mu Mujyi wa Ngozi n’inkengero za wo. Amahoteli, resitora, serivisi zo gutwara abantu n’abandi bacuruzi basanzwe bungukira ku bihumbi by’abafana, abakinnyi n’abagize amakipe bitabira Rally, bashobora kubura amafaranga bari biteze.

Mu 2025, Rally Mpuzamahanga y’u Burundi yabereye i Ngozi yitabiriwe n’abakinnyi baturutse mu Burundi, u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda na Zambia. Iryo rushanwa ryari rimwe mu marushanwa abarirwa muri Shampiyona Nyafurika ya Rally igenzurwa na FIA.

Hari amakuru ataremezwa avuga ko irushanwa ryakuwe mu Burundi rishobora kwimurirwa mu Rwanda. Gusa, nta rwego rubifitiye ububasha rurabitangaza.

Byongeye kandi, u Rwanda rwari rusanzwe rwarakira Rwanda Mountain Gorilla Rally kuva ku wa 10 kugeza ku wa 12 Nyakanga 2026, nk’icyiciro cya Shampiyona Nyafurika ya Rally. Rwanda Mountain Gorilla Rally yari icyiciro cya gatatu cy’iyi shampiyona, bityo hakenewe itangazo rya FIA kugira ngo hemezwe niba u Rwanda rwahabwa irindi rushanwa muri uwo mwaka.

Ifoto igaragagaza imodoka iri mu irushanwa. Getty Images

Ibitekerezo