Umuhanzikazi Priscilla Zawedde, uzwi nka Azawi, ukorera muri Swangz Avenue muri Uganda, yatangaje imico n’ibindi biranga umusore yakwifuza kubana na we ubuzima bwe bwose.
Mu kiganiro yagiranye n’umwe mu bakora ibiganiro bya podcast yo muri icyo gihugu, Azawi yavuze ko yifuza umusore ufite ubushobozi bw’amafaranga, muremure, mwiza, usabana kandi ushobora kumusetsa.
Yasobanuye ko uwo bakundana agomba no kumubera inshuti, agaragaza ko kwishimana no gusetsa biri mu byo aha agaciro mu rukundo.
Yagize ati: “Mbere na mbere, ugomba kuba uri umuntu wishimye kandi usabana. Ugomba kuba inshuti yanjye, ukajya unsetsa. Ugomba kuba uri muremure, ufite uruhu rwirabura kandi uri mwiza. Ariko na none ugomba kuba ufite amafaranga”.
Icyakora, Azawi yavuze ko atifuza umusore ufite uburanga bukabije, kuko abona ko na bwo bushobora kuzana ibibazo mu rukundo.
Ibyo yatangaje bigaragaza ko mu guhitamo uwo bazabana, aha agaciro ubucuti, kwishimana, uburanga n’ubushobozi bwo kwibeshaho.

Ibitekerezo