Uganda yasabwe gukora iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Sgt Robert

Text size

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), wasabye ubuyobozi bwa Uganda gukora iperereza ryihuse, ryimbitse kandi ryizewe ku iyicwa rya Robert Kabera (Sgt Robert), wahoze ari umusirikare w’u Rwanda akaba n’umuhanzi wamenyekanye mu itsinda ry’umuziki ry’Ingabo z’u Rwanda (Army Jazz Band).

Umurambo wa Kabera, wari ufite ipeti rya Serija Majoro (Sergeant Major), wabonetse mu ishyamba ku wa 17 Ukwakira 2026, mu gace ka Kammengo, mu birometero hafi 45 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru, Kampala. Wari waciwe umutwe, kandi abo mu muryango we bavuga ko umutwe utaraboneka.

Kabera yabaga mu buhungiro muri Uganda kuva mu 2020. Mu myaka yakurikiyeho, yari yaramenyekanye no mu biganiro yatambutsaga ku rubuga rwe rwo ku muyoboro wa YouTube.

Mu cyegeranyo cyayo, HRW yagaragaje amakuru ivuga ko akwiriye gusuzumwa kugira ngo hamenyekane niba iyicwa rye ryaba rifitanye isano na politiki, ndetse niba hari uruhare u Rwanda rwabigizemo. Ibyo uyu muryango uvuga ntibiragaragazwa nk’umwanzuro w’iperereza.

BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru yabajije leta y’u Rwanda icyo ivuga kuri icyo cyegeranyo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier J Patrick Nduhungirehe, yavuze ko nta cyo afite cyo gusubiza ku byo yise “iteshagaciro ry’uburenganzira bwa muntu”.

Mu byo HRW ishingiraho, harimo amakuru avuga ko Kabera yari ku rutonde rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi babaga muri Uganda, u Rwanda rwifuzaga ko boherezwa mu gihugu.

Uyu muryango uvuga kandi ko Kabera yigeze gufungirwa muri Uganda, abakozi ba Ambasade y’u Rwanda bakamusura aho yari afungiye, nyamara yari yarahunze avuga ko umutekano we ubangamiwe.

HRW yongeraho ko Kabera yayibwiye kenshi ko hari abantu bavugaga Ikinyarwanda bamusangaga muri Uganda bakamutera ubwoba. Isaba ko ayo makuru, hamwe n’ibindi bimenyetso byose bishobora kuboneka, byasuzumwa kugira ngo abagize uruhare mu iyicwa rye bashyikirizwe ubutabera.

Kabera, wari usanzwe afitanye isano na Jenerali Majoro Fred Rwigema, yahunze u Rwanda mu 2020. Icyo gihe, igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko yashakishwaga kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera, harimo ku birego byo gufata ku ngufu mukobwa we.

Ageze muri Uganda, Kabera yahakanye ibyo birego, avuga ko ari ibihimbano. Yasobanuye ko yari yarageze muri Uganda hasigaye iminsi ibiri ngo itariki yavugwaga ko yakoreyeho icyo cyaha igere.

Uyu wahoze ari umutoza wa gisirikare yanavuze ko yakekaga ko guhigwa kwe bifitanye isano n’amakuru yashoboraga kuba azi ku muhanzi Kizito Mihigo, wasanzwe yapfiriye muri kasho ya polisi i Kigali muri Gashyantare 2020.

HRW ivuga ko mu kiganiro yagiranye na Kabera muri Nzeri 2022, yayibwiye ati: “Bazanyica. Bazi aho ndi… Nzapfa ntarabasha kwimurirwa mu kindi gihugu.”

Nk’uko uwo muryango ubivuga, Kabera yanawubwiye ko hari abamukangishije kumusubiza mu Rwanda ku ngufu, bakamubwira ko n’iyo yahabwa ubuhungiro muri Amerika, bashoboraga kumusangayo bakamugirira nabi.

HRW yasabye ubuyobozi bwa Uganda gusuzuma impamvu zose zishobora kuba zaratumye yicwa, no gufata ingamba zihuse zo kurinda impunzi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda baba muri icyo gihugu.

Polisi ya Uganda yasabye ko umurambo wa Kabera ukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane neza icyamwishe. Icyakora, ibyavuye muri iryo suzuma ntibiratangazwa.

HRW ivuga ko urupfu rwa Kabera rugaragaza akaga gashobora kwibasira abanenga ubutegetsi bw’u Rwanda bari mu mahanga. Isaba ibihugu n’inzego mpuzamahanga gukurikirana abafite uruhare mu ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.

Robert Kabera yari asigaye azwi kuri shene ya YouTube anega ubuybozi bw’u Rwanda. Ifoto: Huma Right Watch

Ibitekerezo