Babiri bafunzwe bashinjwa kuba mu itsinda ry’abajura bibye umu-agent wa MOMO

Abasore babiri bakekwaho kuba mu itsinda ry’abajura baherutse no kwiba umukozi wa MTN-Mobile Money mu Murenge wa Ndera w’Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, batawe muri yombi ku wa Mbere w’ejo hashize, tariki ya 14 Nzeri 2026.

Polisi yo mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko aba basore batawe muri yombi bari mu itsinda ry’ubujura bukoresheje ikiboko.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yatangaje ko abo basore bafashwe ku wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026, bakekwaho kuba mu itsinda ry’abajura rikoresha ibiboko, ryari rimaze iminsi rigaragara mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo nk’uko tubikesha Ukwelitimes.

CIP Gahonzire yavuze ko abo bakekwa bari bafite imodoka bakoresheje mu kwambura umukozi wa MTN ucuruza amayinite akanatanga serivisi za Mobile Money. Bamwambuye igikapu cyarimo amafaranga arenga ibihumbi magana atandatu y’u Rwanda (600 Frw), banamutwara telefone enye yakoreshaga muri ako kazi.

Ubwo bujura bwabereye mu gace ka Murindi, haruguru y’isoko. Polisi yatangaje ko nyuma yo gufata abo babiri, ibikorwa byo gushakisha bagenzi ba bo bikomeje, iburira abakora ibyaha ko nta ho bashobora kwihisha mu Rwanda.

Umukozi wa MOMO wakubiswe akanibwa n’itsinda ry’abajura bakoresha ikiboko. Ifoto: TV1
Ibindi:

Ibitekerezo