Bayiringire Eric, umusore w’imyaka 31 wo mu Karere ka Ruhango, yatangiye ubuzima bushya nyuma yo kubagwa ikibyimba kinini cyari kimaze imyaka isaga 16 mu mugongo we.
Iki kibyimba cyari cyaratangiye ari gito ubwo Bayiringire yari afite imyaka 15, ariko uko imyaka yagendaga ihita ni ko cyakomezaga kwiyongera mu bunini, bituma n’imiterere y’umubiri we ihinduka ku buryo bugaragara.
Nk’uko Igihe cyabitangaje, Nyuma yo kujya kwivuza mu bitaro bitandukanye, Bayiringire yaje koherezwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, aho abaganga bamubaze bakagikuraho.
Prof. Ntirenganya Faustin, umwe mu bagize itsinda ryamubaze, yavuze ko Bayiringire yari afite uburwayi buzwi nka “Peripheral nerve tumor”, iyi ikaba ari indwara ifata imyakura igatera utubyimba gukura ahantu hatandukanye ku mubiri.
Uyu muganga uyobora ishami ryo kubaga muri CHUK yavuze ko iyi ndwara idakunze kugaragara, kuko ishobora gufata umuntu umwe mu bantu bagera ku 3.000.
Yasobanuye ko hari ubwo iyi ndwara ishobora kuba ifitanye isano n’imiterere umuntu aba yaravukanye, ndetse ikaba ishobora no kugaragara mu miryango imwe n’imwe. Nubwo umuntu ashobora kuba yaravutse afite iyo miterere, ibimenyetso ntibisanzwe bigaragara ako kanya.
Hari abarwayi bagira utudomo cyangwa amabara adasanzwe ku ruhu ndetse n’utubyimba tugenda twiyongera uko igihe gihita. Iyo ibyo bibazo bitarakomera, umuntu ashobora kubana na byo igihe kirekire atabizi.
Hari na bandi bayirwara ikaba ishobora kwigaragaza imbere mu mubiri, cyane cyane mu bwonko cyangwa hafi y’imyakura ijyana ku matwi, bigashobora kugira ingaruka kuburyo bwo kumva.
Yanyuze mu bitaro bitandukanye
Mbere yo kugera muri CHUK, Bayiringire yari yaragiye kwivuza mu Bitaro bya Gitwe byo mu Karere ka Ruhango.
Ibyo bitaro byamwohereje muri CHUB, ariko na ho nyuma yo kumusuzuma yaje koherezwa muri CHUK, ari na ho habonetse ubushobozi bwo kumubaga.
Kubera ubunini bw’ikibyimba, abaganga ntibahise bamubaga. Yabanje gutegurwa mu buryo bwihariye kugira ngo umubiri we ube ufite imbaraga zihagije zo guhangana n’uburyo bwo kubagwa bwari bukomeye.
Prof. Ntirenganya yavuze ko Bayiringire yari akeneye kongererwa intungamubiri no kunozwa ibipimo by’ingenzi by’umubiri, birimo iby’amaraso, impyiko n’umwijima.
Ati “Bisaba kubanza kumuzamurira ibivumbikisho kugira ngo ashobore kwihanganira ‘operation’ ikomeye nk’iriya, aba akeneye ibiryo byiza kugira ngo abone ibitunga umubiri. Binazamura ibipimo by’impyiko, umwijima, amaraso n’ibindi kugira ngo azabagwe ameze neza.”
Ibi byari bigamije gutuma ashobora kwihanganira operation ndetse n’igihombo cy’amaraso cyashoboraga kubaho mu gihe cyo kubagwa.
Kubagwa byamaze amasaha atandatu
Igikorwa cyo gukuraho icyo kibyimba cyakozwe n’itsinda ry’abaganga b’Abanyarwanda, barimo abashinzwe kubaga n’abatera abarwayi ikinya, bafatanyije n’abanyeshuri bari mu myitozo y’umwuga.
Prof. Ntirenganya yavuze ko abaganga bari bateguye uburyo bwo guhangana n’igihombo cy’amaraso kuko yashoboraga guhomba menshi, ariko ku bw’amahirwe igikorwa cyagenze neza kandi Bayiringire ntiyatakaza amaraso menshi nk’uko byari byitezwe.
Ati “Twari twanateguye uko byagenda aramutse atakaje amaraso menshi ariko byagenze neza ntiyatakaza menshi.”
Nyuma y’icyumweru kimwe abazwe, ubuzima bwe bwari bumaze kuzanzamuka, akaba akomeje guhabwa imiti mu gihe ategereje gusezererwa.
Biteganyijwe ko asezererwa ku wa 9 Ukwakira 2026.
Nubwo ikibyimba kinini cyakuweho, Bayiringire azakomeza gukurikiranwa n’abaganga kubera ko afite utundi tubyimba duto.
Abaganga bazakomeza kureba uko ibyo bibyimba bihagaze ndetse no kumenya niba hakenewe ubundi buvuzi bwabifasha kudakomeza gukura.
Uretse ibyo, ategereje no guhabwa ubundi buvuzi bugamije kumufasha mu kugorora uruti rw’umugongo, kuko rwari rwaragize impinduka bitewe n’uburemere n’ubunini bw’ikibyimba yari amaze imyaka myinshi afite.
Prof. Ntirenganya yavuze ko iyo ikibazo nk’iki kigaragaye hakiri kare, hari uburyo bwo kugikurikirana no gukoresha imiti mu rwego rwo kugabanya ibyago byo gukomeza gukura.
Icyakora, iyo ikibyimba kimaze gukura cyane, kubagwa bishobora kuba ari bwo buryo bukomeye bwo kugikuraho.
Yasabye abantu bafite utubyimba cyangwa ibindi bimenyetso bidasanzwe ku mubiri kudategereza ko bikura cyane, ahubwo bakihutira kugana abaganga kugira ngo basuzumwe hakiri kare.
CHUK imaze kubaga abarwayi 11 bafite ibibazo bisa
Prof. Ntirenganya yavuze ko ubuvuzi bw’izi ndwara bumaze imyaka igera ku 10 butangwa muri CHUK kandi ko ubushobozi bw’abaganga b’Abanyarwanda bwo kubaga abarwayi bafite ibibazo bikomeye bugenda bwiyongera.
Yavuze ko mu myaka itatu ishize gusa, CHUK imaze kubaga abarwayi 11 bafite ibibazo bisa n’ibya Bayiringire, bose bakitabwaho n’abaganga b’Abanyarwanda.
Ibi bituma asaba Abanyarwanda kutagira impungenge zo kugana ibitaro byo mu gihugu igihe bafite ibibazo bikomeye, kuko ubushobozi bwo kubisuzuma no kubivura bukomeje kwaguka.
Bayiringire ati: “Ntabwo nari nzi ko bizashoboka”
Bayiringire avuga ko atari yizeye ko hari igihe ikibyimba yari amaze imyaka myinshi abana na cyo cyari gukurwaho.
Yatangaje ko ikibazo cyatangiye afite imyaka 15, kigenda gikura buhoro buhoro kugeza ubwo cyagize ingaruka zikomeye ku miterere y’umubiri we.
Yavuze ko mu gihe cyashize yagiye ajya mu bitaro bitandukanye ashaka ubufasha, ariko ko hari igihe ubushobozi bwo kwishyura ubuvuzi bwabaye imbogamizi.
Ubu, kuba yarabazwe akabona ubuvuzi binyuze muri Mituweli, avuga ko byamuhaye ibyishimo n’icyizere gishya.
Ati “Ntabwo nari nzi ko bizashoboka ariko byarashobotse. Ikibazo nakigize mu myaka 15, kikajya kigenda kibyimba kugeza kibaye kinini kuriya. Twagannye ibitaro byinshi dusanga ubu burwayi butaratangira kuvurirwa kuri Mituweli amafaranga arabura turabyihorera. Nishimiye ko igihe kigeze ubuvuzi nkaba nabuhawe kandi kuri Mituweli.”
Bayiringire kandi yavuze ko nubwo icyo kibyimba kitigeze kimubuza gukora imirimo itandukanye, kuba cyaramaze gukurwaho byamwongereye imbaraga n’icyizere cyo gukomeza ubuzima bwe.

Ibitekerezo