Abaturage babarirwa mu magana baturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda bamaze iminsi itatu bagana ku Bitaro Bikuru bya Kibuye, ahari inzobere mu buvuzi zaturutse mu Bwongereza kugira ngo zibafashe kumenya no kubavura indwara zibatera kutabyara.
Aba baturage bavuga ko bahisemo kugana ibi bitaro kuko bababaye cyane kandi bakaba bizeye ko aha bahakura igisubizo.
Izi nzobere zaturutse mu Bwongereza zakiriye aba baturage mu rwego rwo kubasuzuma no kubaha ubuvuzi, ndetse no gufatanya n’abaganga basanzwe bakorera ku Bitaro Bikuru bya Kibuye mu kunoza serivisi zihabwa abafite ibibazo by’imyororokere.
Dr. Ashalia Humech, umwe mu nzobere zaje kuvura aba baturage akaba amaze imyaka 36 akora mu buvuzi bw’indwara z’abagore, avuga ko bafite intego yo gukora ibishoboka byose kugira ngo bafashe abafite ibibazo byo kutabyara.
Yavuze ko hari abarwayi bagaragaje ko bamaze igihe kirekire bifuza urubyaro, ku buryo bamwe bamaze imyaka isaga 23 batagira umwana.
Ati: “Abaturage baje aha ngo tubafashe bagaragaza ko bamaze igihe kirekire batabona urubyaro. Hari abatanga ubuhamya bw’uko bamaze imyaka irenga 23 nta rubyaro, bagaragaza akababaro gakomeye. Ni yo mpamvu baje hano kugira ngo tubarebere ikibitera batiriwe bajya kwivuriza kure.”

Dr. Humech yavuze ko mu bibazo basanze bishobora kugira uruhare mu kutabyara harimo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Yashimangiye ko gukumira indwara ari ingenzi, asaba abaturage gukomeza kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ati: “Twasanze bimwe mu bitera iki kibazo ari infections zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Ikibazo gikomeye rero ni ukwigisha abantu ko kwirinda biruta kwivuza. Turabibutsa ko bagomba gukoresha agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.”
Uretse kuvura abarwayi, izi nzobere kandi ziri gukorana n’abaganga basanzwe bakorera kuri ibi bitaro, mu rwego rwo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye.
Dr. Humech yavuze ko iyi mikoranire ari ingenzi kuko abaganga baho babasha kunguka ubumenyi buzabafasha gukomeza gutanga serivisi nziza n’igihe izi nzobere zizaba zaratashye.

Pasiteri Ntavuka Osee, uyobora umuryango Rwanda Legacy of Hope, usanzwe uzana izi nzobere mu Rwanda, yavuze ko uru ari uruzinduko rwa gatanu izi nzobere zigiriye mu Rwanda no ku Bitaro Bikuru bya Kibuye.
Yavuze ko mu myaka yashize hari abantu bahawe ubuvuzi n’izi nzobere, bamwe baza kubyara nyuma y’igihe kinini bari bamaze batabona urubyaro.
Ati: “Ni inshuro ya gatanu baje, bafite ubushobozi bwo kuvura. Hari aho twagiye mu myaka itatu ishize, abahawe ubuvuzi babashije kubyara kandi bari bamaze imyaka myinshi batabyara.”
Pasiteri Ntavuka kandi yavuze ko gahunda yabo itagamije kuvura gusa, ahubwo ko hanashyizwe imbere kongerera ubushobozi abaganga bakorera mu Rwanda.
Ati: “Si ukuvura gusa ahubwo ni no kwigisha abaganga bahano mu Rwanda.”
Kuva izi nzobere zatangira kwakira abarwayi ku Bitaro Bikuru bya Kibuye, abaturage benshi baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu bakomeje kuza kuhivuriza.
Umubare munini w’abakeneye izi serivisi watumye Rwanda Legacy of Hope itangaza ko igiye kongera imbaraga mu kuzana izindi nzobere, kugira ngo abantu bafite ibibazo bitandukanye bishobora gutera kutabyara babone ubufasha hafi.
Abaturage bitabiriye iyi gahunda babarirwa mu magana, aho bamwe baturutse hirya no hino mu gihugu baje gushaka ibisubizo ku bibazo by’imyororokere bamaze igihe bafite.
Iyi gahunda kandi itanga amahirwe ku baganga basanzwe murwanda yo kongera ubumenyi no kurushaho gutanga serivise nziza ku baturage.

Ibitekerezo