Umuhanzi wo muri Uganda Bebe Cool yatangiye gushyira hanze ubutumwa yagiranye n’uwo yita ko ari Mutesi Jolly wamutuburiye, akaba ari gusaba Perezida Kagame ko hakorwa iperereza kuri Miss Mutesi Jolly.
Mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko ibi byose byatangiye umwaka ushize ubwo yajyaga kureba umukino wa Arsenal muri Mutarama 2025 kuri Stade ya Emirates ahahurira na Jolly Mutesi.
Yavuze ko icyo gihe yari yicaye ku murongo wa kabiri inyuma y’aho abakinnyi b’abasimbura ba Arsenal baba bicaye, abona Jolly atambuka hafi y’urwambariro rw’abakinnyi.
Nyuma batangiye kuganira Jolly abwira Bebe Cool ko ari mu Bwongereza mu kazi ka Leta, ndetse akaba ari na Brand ambassador wa Visit Rwanda, u Rwanda rukorana na Arsenal na PSG n’andi makipe rutera inkunga.
Mu butumwa yashyize kuri X avuga ko yagiranye n’uwo yita Mutesi Jolly, yagaragaje ko batangiye kuganira kuri WhatsApp ku byo kuba Jolly yafasha umwana wa Bebe Cool kuzamura impano ye yo gukina umupira w’amaguru.
Nubwo Bebe Cool akomeje kuvuga Ibi, Mutesi Jolly yamaze gutangaza ko abo ari umuntu wamwiyitiriye akaba ari gutuburira abantu.
Mu butumwa Jolly Mutesi yageneye Bebe Cool abinyujije na we ku rubuga rwa ’X’ yagize ati “Mbere na mbere, mbabajwe no kumva ko watuburiwe n’umuntu wanyiyitiriye, ariko ubutaha, ndabasaba kujya ubanza kugira ubushishozi no kugenzura amakuru neza mbere yo gushinja cyangwa kuvuga ibintu bishobora kwangiza izina ry’abandi.”
Yamwibukije ko nk’umuntu w’icyamamare akwiye kuzirikana ko amagambo ye afite uburemere.
Bebe Cool we akomeje gushyira hanze ubutumwa n’ibiganiro yagiranye n’uwo yita Jolly Mutesi ndetse adateze guhagarara.




Ibitekerezo