Rurageretse hagati ya Bebe Cool na Miss Jolly

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushinja uwabaye Mutesi Jolly kugira uruhare muri gahunda y’uburiganya ikorwa hakoreshejwe konti zimwiyitirira.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Bebe Cool yavuze ko hari umuntu wamuvugishije yiyitirira Mutesi Jolly, amubwira ibijyanye n’umwuga w’umupira w’amaguru w’umuhungu we. Yavuze ko nyuma yo gukurikirana amakuru ngo yaje gusanga uwo muntu yaba afitanye isano na Mutesi Jolly ndetse n’undi mugore yavuze ko basanzwe bakorana muri uwo mugambi.

Bebe Cool yavuze ko afite amakuru menshi ndetse n’ibimenyetso azashyira ahagaragara, birimo amashusho y’ibiganiro bagiranye ndetse anatanga nimero ya telefoni yaloreshejwe kugira ngo ukuri kumenyekane.

Yagize ati: “Abantu bagomba kugenzura iyo nimero ndetse nzashyira hanze ibimenyetso birimo ama-screenshots kugira ngo hakorwe iperereza ku by’ayo makuru”.

Nyuma y’ayo magambo, Mutesi Jolly yahise amusubiza amubwira ko na we ashobora kuba yaraguye mu mutego w’abatekamutwe bo kuri interineti, ariko ko mbere yo gushinja umuntu ku mugaragaro yagakwiye kubanza kugenzura neza amakuru afite.

Yongeyeho ko nk’umuntu uzwi mu ruhame yari akwiye kugira ubushishozi no kwitondera ibyo atangaza.

Mu bundi butumwa, Mutesi Jolly yavuze ko hari konti mpimbano yashyizweho ikoresheje amazina ya “Akansasira Jolly” ikamwiyitirira mu rwego rwo gushuka abantu.

Yasabye abantu bose kuba maso no kudaha agaciro ubutumwa buturuka kuri konti zitagenzuwe cyangwa zitazwi, anagaragaza ko ababaye kuba hari bamwe mu bo azi bamaze kugwa muri uwo mutego.

Kugeza ubu, Bebe Cool aracyashimangira ko afite ibimenyetso bishobora gusobanura byinshi kuri iki kibazo, mu gihe Mutesi Jolly we akomeje guhakana uruhare urwo ari rwo rwose muri ayo makuru, asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse mbere yo kugira uwo bishinja.

Miss Mutesi Jolly arashinjwa uburiganya (Ifoto: X, Mutesi Jolly)
Bebe Cool yavuze ko afite ibimenyetso azashyira ahagaragara vuba. Ifoto: Facebook

Ibitekerezo