Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Moses Ssali uzwi ku mazina ya Bebe Cool, yatangaje ko yahagaritse gukomeza gushyira ku mugaragaro amakuru yari yatangiye gutangaza ku wahoze ari Miss Rwanda, Mutesi Jolly, nyuma yo kugirwa inama na Gen. Muhoozi Kainerugaba.
Ejo hashize tariki ya 17 Kamena 2026, Bebe Cool yari yashinje Mutesi Jolly kugira uruhare mu bikorwa byo kwiyitirira abandi no gushuka abantu hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga, ibintu Mutesi Jolly yahakanye yivuye inyuma, avuga ko na we ari umwe mu bagizweho ingaruka n’abakoresha amazina ye mu buryo bw’uburiganya.
Mu butumwa bushya yashyize ku rubuga X kuri uyu wa Kane, Bebe Cool yavuze ko mugitondo yakiriye telefoni ya Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, amusaba guhagarika ayo makimbirane ari kubera ku mbuga nkoranyambaga.
Bebe Cool yagize ati: “Muri iki gitondo nakiriye telefoni y’umuvandimwe wanjye mukuru Muhoozi Kainerugaba ku kibazo cya Jolly. Nka mukuru wanjye akaba n’umuyobozi, yangiriye inama yo kubihagarika, ngasiba ubutumwa nari natangaje ndetse ikibazo kigakemurwa mu bwumvikane hanze y’imbuga nkoranyambaga kuko twembi turi abo mu muryango we kandi nta mpamvu yo guterana amagambo ku mugaragaro”.
Yakomeje avuga ko yubashye inama yahawe kandi yemeye kuyikurikiza.
Aya magambo aje nyuma y’uko Bebe Cool yari yatangaje ko afite ibimenyetso birimo ubutumwa n’amafoto y’ibiganiro (screenshots) yashakaga gushyira hanze kugira ngo ashimangire ibyo yashinjaga Mutesi Jolly.
Ku ruhande rwa Mutesi Jolly, yari yatangaje ko Bebe Cool yabaye igitambo cy’abamwiyitiriye, amusaba kujya abanza kugenzura amakuru neza mbere yo gushinja abantu mu ruhame. Yanatangaje ko hari konti y’ibinyoma ikoresha izina rya “Akansasira Jolly” ikomeje gushuka abantu bamwe, abasaba kwitwararika no kudaha agaciro ubutumwa buturuka kuri konti zitagenzuwe.
Nubwo impande zombi zari zatangiye guterana amagambo ku mugaragaro, ubutumwa bwa Bebe Cool bugaragaza ko hashobora gutangira ibiganiro byo gukemura iki kibazo mu bwumvikane, kure y’igitutu cy’imbuga nkoranyambaga.


Ibitekerezo