Mutesi Jolly yahaye Bebe Cool “ultimatum” y’amasaha 48

Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly, abinyujije mu banyamategeko be bo muri Mbidde & Co. Advocates, yamenyesheje umuhanzi wo muri Uganda Bebe Cool ko ashobora kumurega mu nkiko kubera amagambo yamutangajeho ku rubuga X, amushinja ibikorwa by’uburiganya no kwaka abantu amafaranga mu buryo butemewe.

Mu ibaruwa yo kuri uyu wa 17 Kamena 2026, abanyamategeko ba Jolly bavuga ko ku wa 16 Kamena 2026 saa tanu z’ijoro, Bebe Cool yashyize kuri X ubutumwa yavuze ko bufitanye isano na Mutesi Jolly, agaragaza nimero ya telefoni ndetse amushinja kugira uruhare mu bwambuzi cyangwa uburiganya bwamukorewe mu mwaka wa 2025.

Mu butumwa bwe, Bebe Cool yari yagize ati: “@mutesi_jolly, iyi nimero si iyawe? Ndabikora ku nyungu za Repubulika y’u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu wakoze byinshi mu guteza imbere isura y’igihugu cye.” Yanavuze ko umuntu wari ukoresha iyo nimero yamwambuye amafaranga menshi.

Icyakora, abanyamategeko ba Mutesi Jolly bavuga ko ibyo birego nta shingiro bifite, ko umukiliya wa bo atigeze agirana umubano uwo ari wo wose na Bebe Cool, kandi ko nimero ya telefoni yamugaragajweho itamureba. Banashimangira ko iyo nimero yari yaratangajwe mbere n’abandi bantu nk’iyakoreshwaga n’abatekamutwe b’abajura biyitirira abandi kugira ngo bambure abaturage.

Iyo baruwa kandi ivuga ko ku wa 3 Ukwakira 2024, Mutesi Jolly yari yaratanze umuburo ku mbuga nkoranyambaga ze amenyesha abantu ko hari abamwiyitirira bagakoresha amazina ye mu bikorwa by’uburiganya. Banongeyeho ko ku wa 4 Ukwakira 2024, undi ukoresha X witwa Tumwine Daniel na we yari yaratangaje iyo nimero, avuga ko ikoreshwa n’abatekamutwe bashuka abantu.

Abanyamategeko ba Jolly bavuga ko amagambo ya Bebe Cool yamuhesheje isura mbi mu ruhame, amutesha icyizere no kumwangiriza izina, bityo ko ashobora gukurikiranwa ku byaha birimo gusebanya no gutangaza amakuru y’ibinyoma agamije kwangiza umuntu.

Muri iyo nyandiko, Bebe Cool yasabwe guhita ahagarika gukwirakwiza ayo makuru, gusaba imbabazi ku mugaragaro, gusubiramo amagambo yavuze ayakuraho burundu no gutanga ibisobanuro ku nkomoko y’amakuru yakoresheje. Yasabwe kubikora mu gihe kitarenze amasaha 48, bitaba ibyo hakitabazwa inkiko n’izindi nzego zibifitiye ububasha.

Mutesi Jolly yahaye Bebe Cool amasaha 48 yo gusaba imbabazi (Ifoto: Instagram, Mutesi Jolly)
Bebe Cool akomeje kwerekana amagambo ya Jolly

Ibitekerezo