Bebe Cool yasabye imbabazi Miss Mutesi Jolly

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko Bebe Cool yasabye imbabazi Mutesi Jolly nyuma yo kumuharabika amwita umutubuzi.

Ibi kandi byemejwe na JollyMutesi wavuze ko yatanze imbabazi, ndetse ashimira Gen. Muhoozi wagize uruhare mu guhosha ayo makimbirane.
Hagati aho abanyamategeko bahagarariye Jolly Mutesi batangaje ko batazakomeza gukurikirana mu mategeko umuhanzi wo muri Uganda Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool nyuma y’uko yubahirije ibyo yari yasabwe mu ibaruwa ifunguye bamugeneye ku wa 17 Kamena 2026.

Mu ibaruwa yo ku wa 18 Kamena 2026, ibiro by’amategeko Mbidde & Co. Advocates byemeje ko Bebe Cool yubahirije ibisabwa birimo gukuraho ku mbuga nkoranyambaga inyandiko zasebyaga Jolly Mutesi wabeye Miss Rwanda 2016.

Abanyamategeko bavuga ko kubera iyo ntambwe yafashwe, ikibazo cyari cyatangiye gukurikiranwa cyafunzwe, gusa banibutsa ko uburenganzira bw’umukiliya wabo bugikomeje kurindwa mu gihe habaho kongera gusubiramo ibikorwa nk’ibyari byateje amakimbirane.

Ibi bibaye nyuma y’uko Bebe Cool yari yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yaganiriye kuri telefone na Gen Muhoozi Kainerugaba ku bijyanye n’amakimbirane yavutse hagati ye na Miss Mutesi Jolly, amugira inama yo kuyahagarika ndetse no gusiba ibyo yari yamuvuzeho kuri konti ye ya X ko yamutekeye umutwe.

Bebe Cool yari amaze iminsi yifatira ku gahanga Jolly Mutesi amushinja kuba yaramutekeye umutwe yifashishije imbuga nkoranyambaga, nubwo uyu mukobwa avuga ko ari uwamwiyitiriye.

Bebe Cool yagaragaje ko yibwe agera kuri miliyoni 4UGX yizezwa n’uyu muntu avuga ko ari Mutesi Jolly, kuba yamufasha kujyana umwana we mu ikipe Arsenal.

Gen Muhoozi wakemuye iki kibazo akunze kugaragaza ko ari inshuti na Jolly Mutesi wabaye Miss Rwanda mu 2016.

Ibitekerezo