Belgique yafashe icyemezo cyo kohereza bamwe mu bimukira hanze ya EU


Guverinoma y’u Bubiligi yemeje ko izakoresha ibigo bizwi nka “return hubs” biteganywa gushyirwa mu bihugu byo hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), aho bamwe mu bimukira badafite uburenganzira bwo gutura mu gihugu bazajya boherezwa.


Iki cyemezo cyemejwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Bart De Wever, ubwo yagezaga ijambo mubari mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026.


De Wever yavuze ko u Bubiligi bushaka gukoresha ibyo bigo, ariko ashimangira ko bigomba gushyirwaho hubahirizwa uburenganzira bwa muntu.

Prime Minister Bart De Wever/ ifoto:Internet


Iki ni kimwe mu byemezo bikomeye biri gufatwa mu Burayi mu gihe ibihugu byinshi bya EU biri gushaka uburyo bwo kongera umubare w’abantu basubizwa hanze y’uyu muryango nyuma yo kwimwa uburenganzira bwo kuhatura.


Return hubs zizaba ziri hanze ya EU


“Return hubs” ni ibigo bishobora gushyirwa mu bihugu bitari mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bikakira abantu bafite icyemezo cyo gusubizwa nyuma yo kugaragaza ko badafite uburenganzira bwo gukomeza kuba muri EU.


Amategeko mashya yumvikanyweho n’ibihugu bigize EU hamwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi muri Kamena 2026 ateganya ko ibyo bigo bishobora gukoreshwa nk’aho umuntu asubizwa cyangwa nk’ahantu anyuzwa mbere yo gukomeza mu gihugu akomokamo cyangwa ikindi gihugu.


Kugira ngo igihugu cyo hanze ya EU cyakire kimwe muri ibyo bigo, kigomba kugirana amasezerano n’igihugu cyangwa ibihugu bya EU kandi hakubahirizwa amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.


Belgique ivuga ko izakoresha ubu buryo
Mu Bubiligi, gahunda ya “return hubs” yari imaze igihe iteza impaka muri guverinoma.
Ariko Minisitiri w’Intebe Bart De Wever noneho yemeje ko igihugu cye gishaka gukoresha ubwo buryo.


Ibi bije mu gihe Guverinoma y’u Bubiligi iri kongera ingamba zo gusubiza inyuma abantu badafite uburenganzira bwo gukomeza kuba mu gihugu.


Minisitiri ushinzwe Ubuhungiro n’Abimukira, Anneleen Van Bossuyt, yari aherutse kuvuga ko leta ishaka ko umubare w’abasaba ubuhungiro ugabanuka, ariko ikanongera umubare w’abasubizwa nyuma yo kugaragaza ko badafite uburenganzira bwo kuguma mu Bubiligi.


Muri Kanama 2026, u Bubiligi bwakiriye ubusabe bw’ubuhungiro 2,142, bugabanukaho 26% ugereranyije na Kanama 2025.
Mu mezi umunani ya mbere ya 2026, abantu 16,471 ni bo bari bamaze gusaba ubuhungiro muri iki gihugu.

Abana bari munsi y’imyaka 18 ntibari mubazoherezwa/ Ifoto: Internet


Abana bo ntibazoherezwa muri ibyo bigo


Nubwo u Bubiligi bwemeje ko bushaka gukoresha “return hubs”, hari icyiciro kimwe cy’abantu De Wever yavuze ko kitazoherezwayo: abana batarageza ku myaka 18.


Iki kibazo cyari kimaze igihe giteza impaka mu mashyaka agize guverinoma y’u Bubiligi.
De Wever yavuze ko bumvikanye ko abana batazoherezwa muri ibyo bigo.


Ku rwego rwa EU na ho hari amategeko yihariye arengera abana.

Mu masezerano mashya yumvikanyweho muri Kamena, abana bari bonyine badafite umubyeyi cyangwa undi muntu ubashinzwe bashyizwe mu batagomba koherezwa muri gahunda nk’izo.


Ibindi bihugu by’i Burayi na byo biri kubitegura
U Bubiligi si cyo gihugu cyonyine kiri gutekereza gukoresha “return hubs”.


Denmark, Germany, Netherlands, Austria na Greece na byo biri gushaka igihugu cyo hanze ya EU cyakwakira kimwe muri ibyo bigo.
Ibyo bihugu byatangaje ko byifuza kuba byageze ku masezerano y’ibanze n’igihugu cyabakira ahagana mu ntangiriro za 2027.


Mu bihugu byagiye bivugwa muri ibyo biganiro harimo n’u Rwanda, nyuma y’uko itsinda ry’intumwa z’ibihugu bitanu risuye u Rwanda. Uganda na yo yagiye ivugwa mu makuru ajyanye n’aho ibyo bigo bishobora gushyirwa.
Kugeza ubu ariko nta gihugu cyatangajwe ku mugaragaro nk’icyamaze kugirana amasezerano ya nyuma n’ibyo bihugu.


U Burayi buri guhindura uburyo bwo gusubiza inyuma abimukira


Gahunda ya “return hubs” iri mu mpinduka nini EU iri gukora mu buryo bwo gusubiza abantu badafite uburenganzira bwo kuguma mu bihugu biyigize.


Amategeko mashya ateganya ko umuntu wahawe icyemezo cyo gusubizwa inyuma agomba gukorana n’inzego zibishinzwe mu gutegura uko ava mu gihugu.


EU ivuga kandi ko buri cyemezo cyo gusubiza umuntu inyuma kigomba gufatwa hashingiwe ku miterere y’ikibazo cye ku giti cye kandi kikubahiriza uburenganzira bwo gusaba ubuhungiro n’amategeko abuza kohereza umuntu ahantu ashobora guhura n’akaga.


Ku Bubiligi, icyemezo cyo gukoresha “return hubs” kigaragaza ko iki gihugu gishaka kongera uburyo bwo gusubiza bamwe mu bantu bangiwe ubuhungiro cyangwa badafite uburenganzira bwo gukomeza kuhaba, ariko abana batarageza ku myaka 18 bakaba batazoherezwa muri ibyo bigo.


Ibitekerezo