Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Robert Gilman wahoze mu ngabo z’Amerika zirwanira mu mazi, yarekuwe n’Uburusiya nyuma y’imyaka ine yari amaze afungiyeyo.
Mu butumwa Trump yashyize ku rubuga Truth Social, yavuze ko Uburusiya bwemeye kurekura Gilman ku mpamvu z’ubutabazi nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Vladimir Putin. Yashimangiye ko nta mfungwa zatanzwe kugira ngo na we afungurwe.
Gilman ukomoka muri Leta ya Massachusetts, yafashwe muri Mutarama 2022 ashinjwa gukubita umupolisi ubwo yari yasinze, ari muri gari ya moshi yerekezaga i Moscou. Yabanje gukatirwa igifungo cy’imyaka itatu n’igice.
Nyuma yaje gushinjwa gukubita abacungagereza, harimo umugenzuzi w’ikigo cy’imfungwa bivugwa ko yagiriye nabi ubwo hakorwaga igenzura mu byumba by’abafungwa. Ibyo byatumye igihano cye cyongerwa kigera ku myaka 10.
Mbere yo kurekurwa, Gilman yari yarimuriwe mu bitaro bisanzwe byo mu Burusiya kubera ibibazo bikomeye by’ubuzima byari byaramugizeho ingaruka ku mubiri no mu mitekerereze. Biteganyijwe ko agezwa mu bitaro bya gisirikare by’Amerika biri muri Texas mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, kugira ngo asuzumwe kandi ahabwe ubuvuzi bwihariye.
Umuryango we uvuga ko ubuzima bwe bwari bwarazahaye cyane kubera gufatwa nabi igihe yari afunzwe. Mushiki we, Lexi Hudson, yavuze ko musaza we yagiriwe nabi bitewe gusa n’uko ari Umunyamerika kandi akaba yarigeze kuba umusirikare.
Hudson yashimiye Perezida Trump, avuga ko uruhare rwe mu kurekurwa kwa Gilman rwarokoye ubuzima bwe. Gilman yamaze umwaka umwe mu ngabo z’Amerika zirwanira mu mazi, mbere yo kuzivamo muri Kanama 2020.

Ibitekerezo