Amasezerano y’agateganyo (MOU) yatangajwe na Perezida w’Amerika, Donald Trump, ku wa 15 Kamena 2026 hagati y’Amerika na Iran ateganya gukuraho ibihano byari byafunze ibyambu bya Iran no kongera gufungura Umuhora wa Hormuz wari warafunzwe n’ubutegetsi bwa Tehran.
Uyu muhora unyuzwamo hafi kimwe cya gatanu cya peteroli ikoreshwa ku isi yose wari warafunzwe kuva ku wa 28 Gashyantare 2026, ubwo intambara hagati y’Amerika, Israel na Iran yatangiraga.
Nubwo aya masezerano ashobora gutuma ibikorwa byo gutwara peteroli bisubukurwa, impuguke zivuga ko bizatwara igihe kirekire kugira ngo ibintu bisubire uko byari bisanzwe mbere y’intambara. Kugeza ubu, urujya n’uruza rw’amato muri Hormuz ruri ku kigero cya 15% gusa ugereranyije n’uko rwari rumeze mbere y’intambara.
Sultan Ahmed Al Jaber, uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Abu Dhabi gishinzwe peteroli, yavuze ko bizatwara nibura amezi ane kugira ngo ibikorwa bigere kuri 80% by’ibyari bisanzwe. Yongeyeho ko urwego rusanzwe rw’ubucuruzi rwa peteroli rushobora kutazagerwaho mbere ya 2027.
Abasesenguzi bavuga ko impamvu nyamukuru izatuma isubukurwa ry’ubwikorezi ritinda ari uko ba nyir’amato n’ibigo by’ubwishingizi bakeneye kubanza kugirira icyizere umutekano wo muri ako karere. Hari kandi ibikorwa remezo byangiritse ndetse n’ibikomoka kuri peteroli byari byarahagaritswe bisaba igihe n’amafaranga kugira ngo byongere gukora.
Ibihugu nk’Arabie Saoudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bishobora kongera kohereza peteroli ku isoko vuba kuko bifite indi mihanda iyinyuzamo. Ariko ibihugu nka Iraq bishobora guhura n’ibibazo bikomeye kubera ko byagabanyije cyane umusaruro wa byo mu gihe cy’intambara.
Impuguke z’ibigo bikomeye bya peteroli zemeza ko bizatwara hagati y’amezi atandatu n’umwaka kugira ngo isoko rya peteroli ryongere kugira ituze. Nubwo Amerika na Iran bumvikanye ku gahenge k’iminsi 60, haracyari impungenge ku buryo aya masezerano azashyirwa mu bikorwa no ku cyizere abashoramari bazayagirira.

Ibitekerezo