Umuhanzi Nyarwanda, Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yavuze ko atajya akunda kuzana umuryango we mu itangazamakuru ndetse ko n’iyo awuvuzeho hari aho adashobora kurenga bityo ko n’uzaharenga azabyumva.
nkuko amakuru dukesha isimbi abivuga, Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kandi bagenzweho, akunda kugarukwaho cyane yaba mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu nkuru zitandukanye.
Mu minsi yashize hari inkuru zagiye hanze ko we n’umugore we ibintu byaba bitameze neza, batabanye neza, gusa uyu muhanzi yavuze ko we n’umugore we n’abana bameze neza nta kibazo.
Ati “Ubundi iyo umuntu aryamye akabyuka, ibisigaye ni ukugerageza. Bose barahumeka nta n’umwe urwaye, umuryango umeze neza nta kibazo rwose.”
Yakomeje avuga ko atajya akunda kuvuga umuryango we mu itangazamakuru ariko umuntu uzabavugaho akarengera, azamukorera indirimbo itazibagirana.
“Umuryango uri hamwe. Usibye ko ari njye wabizaniye, ntabwo njya mbavugaho byinshi, gusa ni umuryango wanjye hari imbibi ntarengwa, hari aho ngarukira, noneho n’umuntu uzabavuga, azabavuga inkuru njye nzamukorera indirimbo itazasaza ni ukuvuga ngo ubuvivi n’ubuvivure, bazasanga imiganda ikiziritse ku miganda y’inzu.” Bruce Melodie aganira na Kiss FM
Bruce Melodie n’umugore we bafitanye abana babiri, Melodie yahishuye ko umuto akubagana cyane, aba ashaka kumenya buri kamwe ni mu gihe umukobwa mukuru we atuje kandi yanabonye ko afite impano yo kuririmba no gucuranga n’ubwo aba adashaka kubishyiramo imbaraga cyane.

Ibitekerezo