Bruce Melodie yasobanuye indirimbo ye ‘Irya4’.

Text size

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, yasobanuye amagambo ari mu ndirimbo ye nshya yise Irya 4, nyuma y’uko bamwe mu bayumvise bagize ibibazo mu gusobanukirwa ubutumwa buri mu mategeko abiri ya mbere ayigize.

Amakuru dukesha isimbi avuga ko iyi ndirimbo ‘Irya 4’ igizwe n’amategeko 10, aho buri tegeko ritanga ubutumwa bwihariye. Kuva yasohoka, iyi ndirimbo yakomeje kuganirwaho n’abakunzi b’umuziki, bamwe bayishimira, mu gihe abandi bagaragazaga ko hari ibice byayo batumva kimwe.

Amagambo yakuruye ibitekerezo byinshi ni ayo mu mategeko abiri ya mbere, aho Bruce Melodie aririmba ati: “Irya mbere iga kwigira bazanga, bitari ibyo natwe tuzakwanga. Irya kabiri iga kwigirira ibanga, burya na mukeba yakwatsa.”

Nyuma y’impaka zavutse ku busobanuro bw’aya magambo, Bruce Melodie yasobanuye ko ayo mategeko atagenewe abantu bamaze kuba ‘bazanga’ cyangwa ‘injajwa’, ahubwo ko amagambo yakoresheje afite ubutumwa bwihariye.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Itegeko rya mbere ntabwo rireba inzanga. Ntabwo wasaba umuntu usanzwe uri bazanga kwiga kwigira inzaga.”

Yakomeje asobanura n’irya kabiri agira ati: “Itegeko rya kabiri ntabwo rireba injajwa, ntabwo wasaba injajwa kugira ibanga.”

Ibi bisobanuro byaje nyuma y’iminsi itanu gusa iyi ndirimbo isohotse, mu gihe yakomeje kurebwa cyane n’abakunzi b’umuziki.

Kugeza ubu, ‘Irya 4’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe kuri YouTube, bikagaragaza ko ari mu ndirimbo za Bruce Melodie zakomeje gukurura ibiganiro byinshi kuva zasohoka.

Bruce melodie yashyize umucyo ku ndirimbo Irya4, ifoto: isimbi

Ibitekerezo